Umuhanzi Gishyitsi JMV yashyize hanze indirimbo nshya yise "Birahindutse" aririmbamo ko hari igihe Imana ihindura ibintu, wareba ugasanga ni Imana ibikoze pe. Yayanditse yisunze Kuva 8:15 "Abo bakonikoni babwira Farawo bati ibi bitewe n’urutoki rw’Imana".
"Nashatse kubwira abantu ko lgihe cy’lmana iyo kigeze, ikora ibyananiranye n’ibyanze guhinduka bigahinduka. Iyo ivuze biraba, yategeka bigakomera. Ikintu kirushya ni ugutegereza icyo gihe lmana yapanze" - Gishyitsi aganira na Paradise.rw
Muhawenimana Jean Marie Vianney ari we Gishyitsi JMV akomeza avuga ko ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa, ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.
(Esiteri 9:1).
Aragira ati "Mu by’ukuri Abayuda bahuye n’ikibazo gikomeye cyo kugambanirwa, inzandiko zirasinywa, amatangazo aratangwa, ariko mu gihe cyo gushyira mu bikorwa umugambi mubi ku bayuda, barasenga birahinduka, lmana ihesha ubuzima Abayuda mu gihe cyo gupfa babona amahoro ndetse ahubwo Moledekayi azamurwa mu ntera nk’ikimenyetso.gikomeye ko ari lmana yabyigiriyemo".
Arashima Imana yamurokoye impanuka y’imodoka
Gishyitsi yavuze ko hari ingero ni nyinshi "zatuma twizera lmana ko n’ibitarahinduka bizahinduka". Ati "Ni nka Dawidi wabaye Umwami kandi yari umushumba w’intama, Yosefu yabaye umutware kandi yari umunyagano. Buri muntu wese tutanarebye ku ba kera, afite ibintu byinshi "BYAHINDUTSE" mu buzima bwe kandi bikozwe n’lmana, amateka agahinduka burundu".
Gishyitse JMV ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo kubona ukuboko kw’Imana ubwo yasimbukaga urupfu mu mpanuka yabaye tariki 12 Gashyantare 2022. Iyi mpanuka yatewe n’amavuta y’imodoka yamenetse mu muhanda, yayikoze ubwo yavaga i Rusizi, ageze mu ishyamba rya Nyungwe mu gace kitwa Pindura. Imodoka yari imutwaye yarangiritse cyane ariko ntiyagira icyo aba.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "BIRAHINDUTSE" YA GISHYITSI JMV
Yarahabayepe,,!!
Ndashimira cyane umukozi w’Imana Gishyitsi Imana imuhaze uburame
mana warakoze kuba wararinze gishyitsi