Umubiri ubyara udahatse. Umuhanzi Viateur Karinda (Akiba) wamenyekanye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa "The Pirals" ribarizwa mu itorero rya E.A.R Cathedral ya Saint Etienne, kuri ubu ararembye bitewe n’uburwayi bwa Cancer yo mu mara.
Muri Audio twahawe n’umwe mu banyamakuru humvikanamo uyu muririmbyi avuga ku burwayi bukomeye. Agira ati "Nafashwe n’uburwayi butunguranye bw’indwara ya Cancer yo mu mara". Akomeza avuga ko iyi ndwara ayimaranye imyaka 4 kuva mu mwaka wa 2019.
Yumvikana avuga ko yatangiye kwivuriza mu kigo nderabuzima cya Rwampara giherereye mu Rwampara (Gikondo) aho yabaga. Agaragaza ko muri ubwo burwayi yaribwaga cyane umubiri wose, yaje koherezwa mu bitaro bya Kibagabaga hakekwa ko yaba arwaye Amibe.
Yafashe imiti mu gihe cy’amezi abiri ariko imiti ntiyagira icyo imumarira. Yumvikana avuga ko yakomeje kuribwa bikomeye atangira kujya arara arira. Yaje kwaka Transfert yo gukomeza kuvurirwa mu bitaro bya CHUK ari naho yamenyeye ko arwaye indwara ya Cancer.
Yaje kuva muri ibi bitaro yoherezwa mu bitaro by’i Kanombe aho yakurikiranwaga n’umuganga w’umunyamerikakazi. Yakomeje kujya ahabwa imiti ihenze ya Cancer dore ko itishyurwaga kuri Mutuelle. Nyuma y’aho yaje koherezwa mu bitaro biherereye i Butaro aho yivuzaga ataha i Kigali.
Yari amaze kuremba bikomeye dore ko atavaga aho ari ahubwo yajyanwaga mu modoka yaje kunanuka bikomeye ava ku biro 65 asigarana ibiro 30. Yaje gusubizwa i Kanombe gukorerwa Operation, kwishyura amafaranga yasabwaga byari bigoye dore ko amafaranga yaje kumushiraho.
Yaje gusezererwa n’ibitaro ashyirwamo na Sonde. Yakomereza kwivuriza mu gihugu cya Uganda, agezeyo nabo bamubwiye ko badafite ubushobozi bwo kumuvura. Viateur yahawe nimero zo mu gihugu cy’u Buhinde n’umwe mu ba Docteur bakorera i Kanombe.
Izo nimero ni iz’umwe mu ba Docteur bavurira mu gihugu cy’u Buhinde. Yabwiwe ko kugira ngo akorerwe operation akire iyi ndwara, bimusaba miliyoni 25 Frw.
Kuri ubu akomeje kuremba, ari nako asenga Imana ngo miliyoni 25 Frw ziboneke avurwe. Viateur Karinda yamenyekanye mu ndirimbo nka "Urugendo", "Ihumure", "Mery Christmas" n’izindi.
Gira umutima utabara, ufashe Viateur abashe kubona amafaranga yo kuvurirwa mu Buhinde.
Hakenewe ubufasha bwawe Viateur Karinda akabasha kwivuza
Viateur akeneye ubufasha bwawe
Ukeneye kumugezaho ubufasha watwandikira kuri [email protected]