× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gaby Kamanzi yishimiye guhurira mu ivugabutumwa na Scott William w’izina rikomeye ku Isi muri sinema

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Gaby Kamanzi yishimiye guhurira mu ivugabutumwa na Scott William w'izina rikomeye ku Isi muri sinema

Gaby Kamanzi yishimiye uko yakiriwe i Goma, ashima Ev. Nkundabagenzi n’umukinnyi wa filime Scott William Winters bahuriyeyo mu ivugabutumwa.

I Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umuramyi Gaby Kamanzi yahagiriye ibihe byiza, aho yashimye uburyo yakiriwe mu giterane cya “Goma for Jesus Freedom Festival”.

Yanashimiye by’umwihariko Ev. Nkundabagenzi Justin wahamutumiye, akahahurira n’umukinnyi wa filime w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Scott William Winters, bahuriye mu ivugabutumwa.

Gaby Kamanzi, umuramyi wubashywe mu muziki wa Gospel mu Rwanda no ku rwego rwa Afurika, aherutse kugaruka mu ivugabutumwa ryabereye mu mujyi wa Goma, aho yitabiriye igiterane cya Goma for Jesus Freedom Festival cyabaye kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Nzeri 2025 kuri Stade de l’Unité.

Uyu muramyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yarakuriye mu muryango w’abana 6. Kugaruka mu gihugu yavukiyemo gukora umurimo w’Imana byamushimishije byimazeyo, nk’uko yabigarutseho aganira na Paradise.

Gaby yagize ati: “Goma, banyakiriye neza, nasanze hari abantu banzi, Imana ihabwe icyubahiro cyose. Gukora umurimo w’Imana mu gihugu wavukiyemo birashimishije cyane.”

“Abakristo baba hose, na hariya nahasanze abana b’Imana bakunda Kristo nkanjye. Twahimbaje Yesu wadupfiriye, hamwe nk’umuryango umwe. Icyo kintu gituma umuntu yisanzura aho agiye hose, n’i Goma nari nisanzuye, n’Imana inyemerera kubabera umugisha, benshi barahembuka, bampa n’ubuhamya – Yesu ashyirwe hejuru!”

Mu bitabiriye icyo giterane harimo ibihumbi by’abantu baturutse impande zose z’umujyi wa Goma, bakirizwa Ijambo ry’Imana ryigishijwe n’abavugabutumwa batandukanye bo mu Rwanda, muri Amerika no muri Congo ubwaho.

Mu bindi byashimishije cyane Gaby Kamanzi, ni uguhura no gukorana umurimo w’Imana n’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Hollywood, Scott William Winters, uzwi cyane mu mafilime nka Oz, Good Will Hunting, Law & Order, n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, Scott William akora umurimo w’ivugabutumwa mpuzamahanga, aho yigisha Ijambo ry’Imana mu bitaramo binini byo kuramya no guhimbaza.

Scott William Winters ni Umunyamerika wamamaye muri sinema, aho yakinnye mu mafilime n’amaseri menshi, akanakora nka producer ndetse n’umwanditsi wa filime (screenwriter).

Nyuma y’imyaka ari mu buhanzi, yinjiye mu murimo w’Imana, aho akora ibikorwa by’ivugabutumwa n’urukundo biciye mu muryango Father’s Touch Ministries ndetse na Merciful, ushinzwe gufasha abababaye n’abari mu kaga.

Scott asanzwe ari Umukristo wihaye Imana, agira uruhare mu ivugabutumwa muri gereza (prison ministry), mu mashuri no mu bihugu bikennye.

Yagize urugendo rukomeye ruganisha ku kwemera, agirana n’umubano udasanzwe n’u Rwanda, aho yigeze kugirira uruzinduko rw’ivugabutumwa muri Kigali mu wa 2018, ndetse no kwitabira igiterane cyabereye i Goma, ahahuriye n’abaramyi b’Abanyarwanda barimo Gaby Kamanzi.

Nubwo nta makuru yihariye agaragaza izina rya filime ku buryo bweruye, Gaby Kamanzi yabwiye Paradise ko yagize uruhare muri filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo bwose iyi filime itamenyekanye.

Ubu, Scott William Winters ashyira imbere umurimo w’Imana kuruta sinema, asigaye ari umuvugabutumwa w’isi yose, ashyira imbaraga mu gufasha abantu abagarurira icyizere.

Gaby Kamanzi kandi yashimiye by’umwihariko Ev. Nkundabagenzi Justin, umuvugabutumwa nyarwanda akaba n’umuyobozi wa Merciful Ministry, ari na we wamutumiyeyo.

Gaby Kamanzi ubu ari kwitegura album ye ya kabiri aho amaze gusohora indirimbo nshya yise "Halleluyah". Yatangaje ko album izasohoka mbere y’igitaramo cye cyihariye azakorera mu Rwanda mu mwaka wa 2026, nyuma y’imyaka irenga 10 adakora igitaramo cye bwite.

Gaby Kamanzi ahamya ko gukorera Imana ari ibintu bishimisha, kandi ko azakomeza kubikora uko Imana izabimwemerera, haba mu Rwanda, muri Congo, cyangwa ahandi hose yahamagarwa.

Gaby Kamanzi yishimiye uko yakiriwe i Goma

Gaby Kamanzi yafashe umwanya ashima Ev. Nkundabagenzi wamutumiye i Goma

Gaby Kamanzi yishimiye guhura n’umukinnyi wa filime Scott William Winters

Reba indirimbo Halleluyah ya Gaby Kamanzi kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.