Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wamamaye mu ndirimbo "Amahoro", umaze iminsi i burayi, yateguje abakunzi be indirimbo nshya izajya hanze mu minsi ya vuba.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Gaby Kamanzi yamenyesheje abakunzi be ko bakwitegura indirimbo ye nshya y’amajwi n’amashusho. Ni indirimbo yise "Toi Seul" mu rurimi rw’Igifaransa, bikaba bisobanuye "You Alone" mu Cyongereza cyangwa se "Wowe gusa" mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Iyi ndirimbo nshya ya Gaby Kamanzi, yakozwe na Producer Rash Ayoo mu buryo bw’amajwi, amashusho yo yakozwe na JP Classic. Aline Gahongayire ni umwe mu bagaragaje ko banyotewe n’iyi ndirimbo. Yanyuze ahatangirwa inyunganizi, ashyiraho utumenyetso tw’umuriro anashyira utw’umutima tugera kuri dutatu.
Paradise.rw ikwijeje kuzakugezaho iyi ndirimbo.
Gaby Kamanzi agiye gushyira hanze indirimbo yakoreye i Burayi