Muri Kabuga kuri Eglise Vivante Kabuga harabera igiterane gikomeye kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru. Ni igiterane cyateguwe na Eglise Vivante Kabuga ifatanyije na True Vine Worship Team.
Iki giterane Rabagirana Rwanda kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizamara iminsi 3 kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024. Kizajya kiba buri munsi kuva Saa Kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa Mbiri z’ijoro (05:00-08:00 pm).
Ni igiterane gihuza Abaramyi batandukanye n’Abavugabutumwa! Cyiswe Rabagirana Rwanda kuko bifuzaga ko mu mitima y’Abanyarwanda hahoramo ububyutse nk’uko InyaRwanda ducyesha iyi nkuru yabitangarijwe n’abari ku ruhembe mu gutegura iki giterane.
Umuyobozi wa True Vine Worship Team, Ndayishimiye Celestin yavuze ko iki giterane bagitumiyemo abaramyi n’abavugabutumwa "bose basize amavuta tubona ko bari bakwiye kuza bakavuga ubutumwa kugira ngo intego yacu y’igiterane [igerweho] nk’uko cyitwa Rabagirana Rwanda, abantu barabagirane kandi u Rwanda ni abanyarwanda".
Kuri iyi nshuro ya kabiri y’iki giterane "Rabagirana Rwanda", hatumiwe Bishop Gataha Straton uhagarariye Eglise Vivante mu Rwanda, Pastor Faith Kivuye n’Abashumba ba Eglise Vivante Kabuga ari bo Bishop Deo Gashagaza na Pastor Christine Gashagaza. Abaramyi ni Worship Team Vivante Rebero, Gaby Kamanzi na Christian Irimbere.
Umushumba Mukuru wa Eglise Vivante Kabuga, Pastor Gashagaza Deo yabaye Komiseri w’Ubumwe n’ubwiyunge ndetse akaba yaragize n’uruhare rukomeye mu kunga no gusana Imitima y’Abanyarwanda.
True Vine Worship Team ni umutwe w’abaramyi bakorera umurimo w’Imana muri Eglise Vivante Kabuga. Ni Worship Team ibarizwamo amazina azwi mu muziki wa Gospel aho twavugamo Kayitana Janvier, Yayeli na Producer Camarade akaba n’umunyamakuru wa Radio Umucyo. Umuramyi Annette Murava nawe yaririmbye muri iyi Worship Team.
True Vine Worship Team ibarizwamo abaramyi b’ibyamamare
Gaby Kamanzi yatumiwe mu giterane Rabagirana Rwanda
Igiterane ’Rabagirana Rwanda’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri