× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Furaha Berthe yakoze igitaramo gikomeye “Himbazwa” cyari cyuzuyemo ubwiza bw’Imana - AMAFOTO

Category: Artists  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Furaha Berthe yakoze igitaramo gikomeye “Himbazwa” cyari cyuzuyemo ubwiza bw'Imana - AMAFOTO

Umuhanzikazi Furaha Berthe wamenyekanye ari kuvuga iby’Ijuru mu ndirimbo, yatangaje ko Imana yigaragarije mu gitaramo cye “Himbazwa Concert” cyabaye ku wa 14 Werurwe 2026 kuri Kigali Bilingual Church i Remera.

Ni igitaramo cyabaye umwanya wo guhesha Imana icyubahiro no kwibutsa abizera guhigurira Uwiteka umuhigo. Yagaragaje ko cyitabiriwe ku bwinshi, amakorali akahagera ku gihe, indirimbo nziza zikaririmbwa, n’ibindi byose bikagenda neza.

Igitaramo cyiswe Himbazwa Concert cyabereye i Kigali ku wa 14 Werurwe 2026 cyasize ibyishimo bikomeye ku muramyi Furaha Berthe, wavuze ko cyagenze neza cyane kandi ko Imana yihesheje icyubahiro mu buryo bwose.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise nyuma y’igitaramo, Furaha Berthe yavuze ko yishimiye uko igikorwa cyagenze, agaragaza ko byose byagenze nk’uko byari byateguwe, kandi ko abantu bitabiriye igitaramo bagaragaje ubufatanye n’ishyaka ryo guhimbaza Imana.

Yagize ati: “Igitaramo cyagenze neza, Imana yihesheje icyubahiro.” Yakomeje asobanura ati: “Abantu baritabiriye, amakorali yose yahageze ku gihe, indirimbo nziza zaharirimbiwe.

Gahunda nziza y’abana bari bagaragiye umuhanzi, bambaye neza, bagenda kuri gahunda. Ibibazo byiza by’ubwenge byabajijwe abana bijyanye n’ishuri rya Bibiliya mu muryango, abana babitsinze bahawe ibihembo birimo amakaye, amakaramu na farde.”

Si ibyo gusa, umuramyi yakomeje avuga uko byagenze, mu byishimo byinshi ati: “Ibikorwa bya Dorcas bijyanye n’ubufasha na byo byagenze neza, kandi abantu barishimye cyane. Igikorwa cyo gutanga impano ku bantu batandukanye na cyo cyagenze neza.

Umuhanzi w’umunsi yashimiye abantu b’ingeri zitandukanye. MC yayoboye neza gahunda dusoza ku gihe twateganyije nk’uko gahunda yari yapanzwe. Umubwiriza wacu Pastor Nzayinambaho na we yabwirije neza, agaragaza uburyo tugomba guhigurira Uwiteka umuhigo.”

Pastor Nzayinambaho, ubwo yabwirizaga yagize ati: “Uyu munsi Furaha yahiguye umuhigo yahigiye Imana. Twese turi muri atoriye y’Imana aho idutunganiriza ikadukuraho ubusembwa bwose bukadushiraho ikazatujyana tudafite inenge.”

Mu gitaramo “Himbazwa Concert,” Furaha Berthe yashimiye cyane abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma igikorwa kigenda neza, barimo amakorali atandukanye yabaririmbye neza arimo Hallelujah Choir Family, Believer’s Family Choir, Shining Star Singers, Victorious Melody Choir na Message of Hope Choir, na Vumilia Mfitimana wamufashije mu buryo bw’umwihariko. Yavuze ko ubufatanye bwabo, impano n’ubwitange byabo, byagize uruhare rukomeye mu gutuma igitaramo gisozwa neza mu mwuka wo guhimbaza Imana.

Furaha Berthe yanatangaje ko mbere y’iki gitaramo yabashije gusohora indirimbo nshya yise “Upendo Wako”, avuga ko yabikoze abifashijwemo n’abantu bamushyigikiye. Izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Futa Machozi”, “Mataifa Yote”, “Shukrani”, “Mon Jesus”, “Jerusalem”, “Ntabwo Tureshya”;

“Msaada Wangu”, “Ibada Safi”, “Ni Wowe Gusa” n’izindi nyinshi zamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, zikamufasha kugeza ubutumwa bw’ihumure, kwizera no gushimira Imana ku bakunzi be.

Abana batsinze ibibazo babajijwe barabihembewe

Si Abanyarwanda gusa bacyitabiriye

Pastor Jean de la Paix Nzayinambaho yabwirije ku byo guhigura umuhigo

Vumilia Mfitimana yacanye umucyo ku rubyiniro

Amakorali ntiyahagereye igihe gusa, yanaririmbanye imbaraga zose

Aba ni abamufashije gutuma ahabereye igitaramo harangwa umuteguro mwiza no gushyira ibintu ku murongo

Furaha yaririmbye agaragiwe n’abana

Reba indirimbo nshya ya Furaha Berthe, Upendo Wako, kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.