× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Frankruds yasohoye “Himbaza” yitezweho kumvwa ku rwego rwo hejuru kubera ubutumwa bukubiyemo

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Frankruds yasohoye “Himbaza” yitezweho kumvwa ku rwego rwo hejuru kubera ubutumwa bukubiyemo

Umuririmbyi Frank Rudasingwa uzwi nka Frankruds mu buhanzi, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise "Himbaza" kuri uyu wa 31 Werurwe 2025.

Iyi ndirimbo ishingiye ku magambo yo muri Zaburi 103, aho Dawidi yibutsa umutima we gukomeza guhimbaza Imana, atibagiwe ibyiza byose yamukoreye.

Ubuhamya bw’urukundo n’imbabazi

Frankruds asobanura ko Himbaza ari indirimbo ivuga ku mbabazi twagiriwe biciye mu rukundo rutagereranywa rwa Yesu Kristo. Aganira na Paradise, yagize ati: “Igaruka ku buryo muri urwo rukundo, twahawe umudendezo, gukira imvune zo mu mitima no gukira indwara zo mu mibiri.”

Avuga ko iyi ndirimbo yayikuye mu magambo ya Zaburi 103, kuko iyo usomye iyo zaburi, ubona ko igaruka ku nkuru imwe—iyo gukira, kubabarirwa no gucungurwa n’urukundo rw’Imana. Yongeyeho ati:

“Nk’umuntu wisanze neza nemeranya n’ibyo Dawidi yavuze muri iyo zaburi, nisanga nanjye urwo rukundo rwarangezeho, ndakira, n’imvune zo mu mutima zirakira.”

Icyerekezo cye mu muziki
Frankruds utuye Kicukiro mu Karagarama, akaba asengera muri New Life Bible Church, yinjiye mu muziki wa Gospel binyuze ku ndirimbo ye ya mbere yise “Ntakikunira,” iri kuri YouTube channel ye (Frankruds Official).

Nubwo ataratangira gukora ibitaramo, avuga ko biri mu migambi ye, bitewe n’uko Imana izamuyobora. Ati: “Ibyo nteganya imbere ni ugukomeza kwamamaza inkuru nziza y’urukundo twabonye muri Kristu, biciye mu ndirimbo ndetse n’ahandi hose hashoboka, bitewe n’uko Data angiriye ubuntu.”

Indirimbo “Himbaza” iri kumvwa cyane mu bakunzi b’umuziki wa Gospel, kubera amagambo yayo akomeye n’ubutumwa buhumuriza imitima.

Indirimbo iri kuboneka kuri YouTube Channel ye: Frankruds Official

"Ibyo nteganya imbere ni ugukomeza kwamamaza inkuru nziza y’urukundo twabonye muri Kristu biciye mu ndirimbo"_ Frankruds

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.