× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

France: Umunyarwanda Isaac Pappy yateguje indirimbo nshya ya Pasika "Dufite umukiza" yahuriyemo na Rachel Uwineza

Category: Artists  »  March 2024 »  Nelson Mucyo

France: Umunyarwanda Isaac Pappy yateguje indirimbo nshya ya Pasika "Dufite umukiza" yahuriyemo na Rachel Uwineza

Iyi nteguza ije nyuma yigihe kirekire agambiriye gusohoza ikibatsi cy’inzozi zo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Isaac Pappy ni umusore w’umunyarwanda utuye mu gihugu cy’ u Bufaransa mu mujyi wa Strasbourg akaba asanzwe ari umukristo wakuriye mu muryango umutoza ukanamwigisha gusenga no gukunda Imana.

Yisobanukirwa bwa mbere ku bijyanye n’impano y’uburirimbyi ni urugendo rwatangiriye ku ishuri ryisumbuye (Secondaire) aho yatangiriye no kugira inzozi zo kuzakora indirimbo ku rwego mpuzamahanga agashira itafari rye kuri Gospel y’u Rwanda.

Yatangiye ubwo akajya areba uko abandi babibora akora imyitozo rusange yo kuririmba ariko anabifatanya no gukuza umutima uramya.

Aganira n’umwanditsi wa Paradise.rw yamuhishuriye ko yahise anabitangira arabigerageza ajya muri Studio asohora indirimbo nubwo atashizemo imbaraga zo kuyimenyekanisha bake mu bantu bayumvise arabo basengana ndetse ninshuti za hafi zavuga ko afite ijwi rikomeye (Voix Rock).

Bakomezaga kumusaba kumenyekanisha bimwe mu bihagano yagiye akora akabasubiza ko adakunda imbuga nkoranyambaga n’Itangazamakuru ariko ko igihe kizagera Imana ikamucira inzira ndetse bigakorwa neza no mu gihe nyacyo yagize ati:

"Hari itorero nasuye riherereye mu mugi uri burengerazuba bw’ ubufaransa (Rouen) baranezerwa cyane maze umuntu uhasengera akajya ahora anyishuza gusohora indirimbo bityo nanjye nguma kibitekerezaho igihe kigeze nanjye ndaguga nti wasanga Koko ririya ari ijwi rivuye ku mana reka nkore hakiri ku manywa".

"Ni ko kwisunga abaramyi nkunda mbasangiza umushinga ngo dukorane. Ku ikubitiro kuko byabaye Rachel Uwineza".

Isaac Pappy yagarutse cyane kuri uyu mushinga w’iyi ndirimbo yateguje avuga ko kuri we yifuje gufatikanya na Rachel bitewe nuko ari umuramyi akundira ko imiterere y’injyana n’Inganzo biri muri yi ndirimbo "Dufite umukiza’ ikenewemo ijwi rikomeye ry’umukobwa kugira yuzure ku kigero ndetse n’Ishusho (Standard) yayifuzagaho niko guhitamo umuramyi Rachel barayikorana.

Kuki Ije mu gihe cya Pasika ?

Isaac Pappy yavuze ko afite iyi ari logiki (logic,) izahuza indirimbo eshatu arizo Ninde wasa na Yesu Yakoze mu mwaka wa 2012 ariko ayishyira hanze muri 2020 ndetse n’iyitwa Hallelujah ushimwe nayo Yakoze muri 2020 nyuma yameze abiri ashyize hanze Ninde wasa na Yesu.

Izo zose zikaba zigize EP (Extended Play) DUFITE UMUKIZA izashirwa ahagaragara ku itariki ya 23 werurwe Isaa kumi nimwe ku isaha y’ i Kigali ndetse zose uko ari zitatu mukazikurikira kuri YouTube Channel ye Isaac Pappy zikazabageraho ari Audio mu gihe akiri muyindi mirimo yo kuzazikorera amashusho (Video) ndetse nizindi gahunda gahunda zagura iyi kariyeri.

Yavuze Kandi ko icyo azaniye abantu ari ibyo Imana yateganyije kubaha biciye muri we kuko ngo yumva isi n’abantu abafitiye umwenda wo kubagaburira ibyo Imana yamushize ku mutima. Yagize ati "Mu gihe cya vuba muratangira kumva indirimbo zanjye kandi ndatenya ibitaramo byinshi cyane cyane hano Ku mugabane w’Ubirayi nibindi bikorwa uko Imana izabinshoboza".

Isaac Pappy asanzwe ari umukristo ubarizwa mu itorero rya ROC hano mu Rwanda (mu magambo arambuye ni Revelation of Omega Church). Umubyeyi we wo mu mwuka ni Pastor Liliose Tayi.

Yabatijwe mu mazi menshi kuwa 25 Ukwakira 2009 akaba yaraboneye izuba mu mujyi wa Kigali kuwa 25 Werurwe 1993 Mu bitaro bya CHUK i Nyarugenge akurira muri Kigali mbere yuko ajya gutura mu gihugu cy’ u Bufaransa!

Ushatse kumukurikira ku mbuga nkoreya mbega ze ni Isaac Pappy kuri YouTube, Facebook na Instagram

Umunyarwanda Isaac Pappy yateguje indirimbo nshya ya Pasika yitwa "Dufite umukiza"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Igitekerezo mpamwenedata Isaac pappy uko yamenyekanisha ibihanganobye bicyiye mwitangazamakaru ndetse nimbuga nkoranyambaga nubwo atakunda itangazamakuru ndetse nimbuga nkoranyambaga umurimo akora wo uramusaba gukunda itangazamakuru ndetse nimbuga nkoranyambaga kuko nubwo ibihanganobye bizamenwa nabantubeshi kand ibyobizatu ater, imbere murikariyeriye murakoze.

Cyanditswe na: my name is Nishimwe Damascene   »   Kuwa 16/03/2024 23:21

Twishimiye cyane iyo mpano Imana yashyire muri wowe
Kd Imana ikomeze ikwagure ibugabutumwa rikwire isi yose
Turagukunda cyane

Cyanditswe na: NSABIMANA AIMABLE  »   Kuwa 16/03/2024 16:30