× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Family Of Singers Choir ifite umwihariko wo kwita ku Muryango yashyize hanze indirimbo ’Akanyamuneza’-VIDEO

Category: Choirs  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Family Of Singers Choir ifite umwihariko wo kwita ku Muryango yashyize hanze indirimbo 'Akanyamuneza'-VIDEO

Nyuma y’igitaramo gikomeye baheruka gukora, Family of Singers choir barakataje mu gushyira hanze amashusho y’indirimbo yafatiwe muri icyo gitaramo.

Family of Singers bitwa Umuryango mugari, bakaba bakorera umurimo w’Imana mu Itorero rya EPR
Paruwase ya Kiyovu. "Imana ibahe umugisha kuko muri inshuti nziza muratuzirikana" - niko aba baririmbyi babwiye ababakurikira kuri Youtube.

Family Of Singer ni abaririmbyi bishyize hamwe begeranya imbaraga ngo bakore umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo. Ibi babifatanya n’umutwaro wo kwita ku muryango mu nshingano bafite harimo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bwose.

Hiyongeraho kandi n’Ibikorwa byo kwita ku muryango na cyane ko muri bo ubwabo harimo amatsinda yitwa Imiryango kuko usanga buri muryango ufite umubyeyi uwuhagarariye.

Bagira n’Icyumweru cy’umuryango aho usanga icyo cyumweru cyateguwe mu buryo budasanzwe batanga impano z’indabo kuri buri muryango wose wakoze ubukwe muri uko kwezi. Kubaka umuryango kandi mu ndangagaciro za Gikristo ni wo mwihariko w’aba baririmbyi bo mu Kiyovu.

Claudine IRANKUNDA, Umutoza w’amajwi wa Korali Family of Singers, yabwiye Paradise.rw ko iyi korali ihagaze neza mu miririmbire, ati "Uko duhagaze bimeze neza cyane, tugenda tugirirwa neza n’Imana itwungura urubyiruko rushya".

Yavuze ko babanye neza n’itorero babarizwamo rya EPR Kiyovu. Ku bijyanye n’imihimbire y’indirimbo, twagize amatsiko y’uko biba bimeze mu guhimba indirimbo. Yatubwiye ko bafite bafatanya bagahimba cyangwa "uyizanye akayizana muri group ya tekinike tukuzuzanya".

Kuri ubu Family of Singers choir bafite indirimbo nshya bise "Akanyamuneza" yasohokanye n’amashusho yayo yafatiwe mu gitaramo cy’imbaturamugabo bakoze mu mpera za 2022. Nyuma y’iyi ndirimbo, bateguje izindi nshya zitandukanye bazasohora mu bihe bya vuba.

Family of Singers choir ihagurutse mu mbaraga nyinshi

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AKANYAMUNEZA" YA FAMILY OF SINGERS CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mwaririvye indirimbo nziza isi yanoe ikeneye Imana ibahe umugisha💕Mwari munambaye neza canee👍So Nyagasani agumane namwe muri burikimwe mukora knd abagure cane💕🙏🙏🙏🙏

Cyanditswe na: Niwumuvyeyi Nina Pinned  »   Kuwa 25/03/2023 11:45

Twishimiye Umurimo mwiza mukora. Imana ijye ibana namwe kandi ibongere Imbaraga

Cyanditswe na: Joseph BIZIMANA   »   Kuwa 25/03/2023 10:48