× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Exclusive: Impanga Yvette na Yvonne ziyemeje gushyira itafari mu muziki wa Gospel nyarwanda-VIDEO

Category: Artists  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Exclusive: Impanga Yvette na Yvonne ziyemeje gushyira itafari mu muziki wa Gospel nyarwanda-VIDEO

Yvette na Yvonne ni itsinda ry’impanga rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

lneza Yvette na Ineza Yvonne ni impanga ziri ku kigero cy’imyaka 22 zavukiye mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba ariko kuri ubu batuye i Nyamata ni mu karere ka Bugesera naho ni mu ntara y’Iburasirazuba.

Iri tsinda ry’impanga ryashyize hanze indirimbo yakunzwe n’abatari bake mu masaha make. Izi mpanga zashyize hanze indirimbo yabo nshya bise "Inzira yawe", ni indirimbo yakoze ku mitima ya benshi kuko irimo amagambo y’ubwenge kandi ageza uwizera wese ku ntsinzi.

lzi mpanga Yvette na Yvonne mu kiganiro gito zagiranye na Paradise bagize bati "Umwuga wo kuririmba twawutangiye kera tukiri bato kuko twabyirutse tubikunda biturimo kandi twisanga twembi ari uko. Kandi intego yacu ni iyo kwamamaza Yesu Kirisito ku isi hose, tukabwira abantu ko ari Umwami n’umukiza ku buzima bw’ umuntu wese wamumenye".

Bavuze ko kandi bafatira urugero rwiza kuri Dawidi aho bagize bati:"Kuri Bibiliya dufatira urugero kuri Dawidi, yararirimba agacurangira Imana imyuka mibi igahunga".

Mu buzima busanzwe Yvette na Yvonne nubwo batangiye umuziki mu buryo bweruye basanzwe ari abanyeshuri muri kaminuza. Bagize bati: "Mu minsi yo kwiga turiga, ubundi muri weekend tugatekereza ku muziki n’uburyo wakorwa".

Yvette na Yvonne bashyize hanze igihangano cyabo cya mbere muri Gicurasi uyu mwaka. Ndetse bakoranye na Tresor Zebedayo.

Yvette na Yvonne ni impanga zifite impano ikomeye mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA INZIRA YAWE YA YVETTE N YVONNE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mukomerez’ aho kdi Imana ibashyigikire ndabakunda

Cyanditswe na: Alice   »   Kuwa 05/10/2023 07:31