× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Eva wo mu Budage ukunda indirimbo za Mahoro Isaac yavuze mu Kinyarwanda kuri "Nyigisha" itegerejwe na benshi

Category: Artists  »  March 2023 »  Editor

Eva wo mu Budage ukunda indirimbo za Mahoro Isaac yavuze mu Kinyarwanda kuri "Nyigisha" itegerejwe na benshi

Mahoro Isaac ari kwitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo "Nyigisha" itegerejwe n’abatari bacye barimo na Eva ukomoka i Burayi mu gihugu cy’u Budage nk’uko Paradise.rw yabitohoje.

Isaac Mahoro arazwi cyane mu muziki wa Gospel bikaba akarusho mu itorero abarizwamo ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Isezerano", "Urukundo", "Ibihishwe", "Ndabizi neza", n’izindi.

Uyu muhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki wo gusingiza Imana, ari kwitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise "Nyigisha" yafatiye amashusho tariki 11.03.2023 i Nyamata ari naho hafatiwe amashusho ya Eva ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Eva wari mu bitabiriye ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya ya Mahoro Isaac, yabajijwe ibibazo binyuranye ku muziki n’uko yabonye ifatwa ry’indirimbo "Nyigisha" izajya hanze mu gihe kitarambiranye.

Mu mashusho wasanga kuri Paradise Tv no kuri Mahoro Isaac Tv, Eva yavuze ko adateganya kuba umuhanzi ku giti cye. Ati "Mu Rwanda hari abaririmbyi benshi cyane, njyewe ndi muri korali, kuri njywe birahagije kuko nkunda kuririmba indirimbo y’Imana".

Umunyamakuru Justin Belis wa Flash Fm yabajije Eva uko yabonye ifatwa ry’indirimbo "Nyigisha" ya Mahoro Isaac, undi ati "Icyo nakunze ni uko abantu bakunda gukora [gukorera] hamwe. Mu Rwanda, nasanze abantu benshi bakunda gufashanya,..".

Eva usengera muri Angilikani, yavuze ibi bitewe n’uko ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryitabiriwe n’abantu benshi barimo abakunzi ba Isaac, abamufasha mu muziki (Management Team), abanyamakuru, abahanzi bagenzi be n’abandi.

Eva yavugaga mu Kinyarwanda cyumutse. Yabazwaga mu Kinyarwanda, nawe agasubiza mu kinyarwanda, ari nabyo byatumye benshi bamukurira ingofero. Anita Pendo yagaragaje ko atangajwe no kuba Eva azi umuhamagaro we mu kinyarwanda. Imivugire ya Eva adategwa, igaragaza ko hari benshi mu Banyarwnda arusha Ikinyarwanda.

Isaac Mahoro ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane mu Rwanda

Eva yavuye mu Budage aza mu Rwanda gushyigikira Mahoro Isaac

UBURYO EVA AVUGA IKINYARWANDA BWATANGAJE BENSHI

RYOHERWA N’INDIRIMBO ISEZERANO YA ISAAC MAHORO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.