Ku nshuro ya kabiri umuvugabutumwa ukomeye mu Rwanda Joseline Mukatete yageze mu gihugu cy’u Burundi mu mavuta menshi, avuga Yesu mu buryo butandukanye n’ubwo abandi bamuvugamo.
Ev. Joseline Mukatete yigishije Abarundi Yesu, bituma bamenya neza uwo ariwe. Inyigisho yo ku munsi wa kabiri w’amasengesho mu Itorero Iriba ry’Uwambaza, insanganyamatsiko yagiraga iti: "Ese Noheli yakumariye iki". Yasomye ibyanditswe byera muri Yesaya 61: 1-5 ndetse na Matayo 16: 15-18.
Kumenya Yesu bigusaba iki?
1. Ubanza kumenya ko ari umwana w’Imana.
2. Yesu yaje mu isi ari Imana yambaye umubiri.
3. Yaje aje gucungura atugarurira indangagaciro z’ubwami.
Yesu n’ibitekerezo by’Imana byambaye umubiri, niwe Mana yiyoroheje yemera kubana n’abantu. Icatumye abantu bakurikira Yesu ari benshi, suko yari mwiza mu maso ahubwo ubwiza bwe bwari mubitugu,ivyo bigatuma abantu bamukurikira aruko bamubonye mubitugu. Yesaya yeretswe Yesu amubona ari uwasizwe.
A. UBUTUMWA BWIZA N’IKI?
N’imbaraga z’ijambo zihesha uwizera agakiza. Nindorerwamo yirebamo akabona ububi bwe ariko hari uwamucunguye. Yesu Kriso yaje kutwereka ishusho yacu mbi ariko ko duhawe ishusho nziza muri we, biduhishurira Yesu.
B.IMVUNE ZO MU MUTIMA N’IKI?
N’ibyaha by’imbere mu mitima abantu bagendana, ibyo bishobora kuba karande ,kandi ko mubantu bari mu rusengero bafise ibikomere byo mu mitima kuko batemereye YESU ngwabavure ibyo bikomere byo mu mitima.
C. GUKINGURIRA IMBOHE
Yesu yaje kubohora abo umwanzi yari yarabohesheje ingoyi. Satani yaraziko abirangije ariko Yesu ahageze arabohora imbohe.
2.IGICE CYA KABIRI: Yesu atanguza Minisiteri.
Matayo 16: 15-18. Yesu abaza abigishwa biwe ati aho hanze banyita nde? Baramwishura bahejeje arababaza ati namwe munyita nde?
Petero ati uri Kristo umwana w’Imana nzima. Icompa nawe ugakorera mwihishurirwa rikomeye. Ejo tuzovuga kuntambwe eshyatu umuntu yakora kugira amenye Yesu neza.
Ni inyigisho yigishijwe na Ev. Joseline Mukatete