× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese indwara ya Alexithymia yibasira benshi ishobora gutuma Abakristo batatura ibyaha byabo?

Category: Health  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese indwara ya Alexithymia yibasira benshi ishobora gutuma Abakristo batatura ibyaha byabo?

Abantu benshi bajya bibaza ku ndwara ya Alexithymia, biturutse ku kuba ibinyamakuru biyisobanura kenshi, abasoma izo nkuru bakibaza niba ishobora gutuma Abakristo batatura ibyaha byabo. Ese yaba ihuriye he n’inyigisho za Bibiliya?

Mu buzima bwa buri munsi, hari abantu bagorwa no gusobanura amarangamutima yabo. Bashobora kurira, bakababara cyangwa bakarakara, ariko wababaza uti “ufite ikihe kibazo?” bakagusubiza bati “simbizi”.

Mu rwego rwa siyansi y’imitekerereze (psychology), nk’uko ikinyamakuru Psychology Today kibigarukaho, iki kibazo kizwi nka Alexithymia, ni ikibazo gituma umuntu agorwa no kumenya, gusobanura no kuvuga amarangamutima ye.

Alexithymia ni iki?

Alexithymia si uburwayi bworoheje bwo guceceka cyangwa kuba umuntu udakunda kuvuga; ni imiterere y’imitekerereze ishobora guterwa n’ihungabana, uburere butakuremyemo umutekano wo kuvuga uko wiyumva, cyangwa rimwe na rimwe igahurirana n’indwara z’ubwonko nka Autisme.

Umuntu uyifite ashobora: Kunanirwa kuvuga uko yiyumva mu mutima; Guhitamo guceceka aho kuvuga ibimubabaje; Kumva amarangamutima akomeye ariko akabura aho ahera ayasobanura.

Abahanga bagaragaza ko ubwonko bushobora gushyiraho uburyo bwo kwirinda (defense mechanism), cyane cyane iyo umuntu yigeze kugerageza kuvuga uko yiyumva bikarangira aciriwe urubanza, aseketswe cyangwa atumviswe.

Ingaruka mu buzima bw’umwuka

Iyo turebye mu buzima bw’ukwemera, cyane cyane mu matorero ya gikristo, hari aho umuntu asabwa kwatura ibyaha bye no gusengerwa. Muri Yakobo 5:14-16, Bibiliya ivuga ko urwaye ahamagara abakuru b’itorero bakamusengera, kandi igira iti: “Mwaturirane ibyaha byanyu, musabirane, kugira ngo mukire.”

Mu matorero amwe n’amwe, harimo Kiliziya Gatolika, kwatura ibyaha imbere ya padiri ni imwe mu nkingi z’ubuzima bw’umwuka. No mu yandi matorero ya giporotesitanti, abantu bashishikarizwa kuganira n’abashumba cyangwa abayobozi b’itorero ku bibazo byabo, bagasengerwa.

Ariko se umuntu ufite Alexithymia ashobora kubikora byoroshye?

Alexithymia ishobora kuba imbogamizi

Yego, birashoboka ko Alexithymia yaba imwe mu mpamvu zituma umuntu atatura ibyaha bye cyangwa ataganira n’abamurera mu buryo bw’umwuka. Impamvu ni izi: Kutamenya neza icyo yiyumvamo – Kwatura icyaha bisaba kwemera no gusobanura uko wacumuye n’uko wiyumva. Ariko umuntu ufite Alexithymia ashobora kutamenya niba ari umubabaro afie, ipfunwe cyangwa kwicuza ari kwiyumvamo;

Gutinya gucirwa urubanza – Niba yarigeze kutumvwa cyangwa gucirwa urubanza mu buzima bwe, ashobora no gutinya ko n’umushumba azamwumva nabi; Kubura amagambo – Hari igihe aba azi ko yakoze nabi, ariko akabura amagambo yo kubivuga, bikarangira acecetse.

Ibi ntibisobanura ko adafite ukwizera cyangwa ko atifuza kwegera Imana; ahubwo bishobora kuba ikibazo cy’imitekerereze kimubuza gusohora ibiri mu mutima.

Icyo Bibiliya isaba n’uburyo bwo gufasha uwo muntu

Bibiliya isaba gukorera mu mucyo no kwaturirana kugira ngo haboneke agakiza, haba ku mubiri no ku mutima. Ariko kandi, inyigisho za gikristo zishingiye ku rukundo no ku mpuhwe. Umushumba cyangwa padiri agirwa inama yo kumva, kutihutira guca urubanza, no gufasha umuntu gufunguka buhoro buhoro.

Ku muntu ufite Alexithymia, inzira ishobora kuba: Gufashwa n’umuhanga mu by’imitekerereze (psychologist) kugira ngo yige kumenya no kuvuga amarangamutima ye; Guhabwa umutekano mu itorero, aho yumva ko atazacirwa urubanza; Gutangira yandika ibyo yiyumvamo mbere yo kubivuga, kuko kwandika bifasha gutondeka ibitekerezo.

Guhuza ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’umwuka

Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko gukira kwa nyako gusaba kwita ku mpande zombi: imitekerereze n’umwuka. Umukristo ufite Alexithymia ashobora gusenga no kwizera Imana byimazeyo, ariko aba agikeneye n’ubufasha bw’umwuga kugira ngo yige kuvuga ibiri mu mutima we.

Ni ngombwa ko amatorero asobanukirwa ko kutavuga ibyaha atari ko buri gihe biba ari ubwigomeke cyangwa kwinangira; rimwe na rimwe bishobora kuba ari ikibazo cy’imitekerereze gisaba ubwitonzi.

Alexithymia ni ikibazo nyakuri cy’imitekerereze gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umwuka, harimo no kutatura ibyaha cyangwa kutaganira n’abashumba. Ariko iyo habayeho ubumenyi, urukundo n’ubufasha bw’abahanga, umuntu ashobora kwiga gusobanura amarangamutima ye, agafunguka, kandi agakurikiza inyigisho za Bibiliya mu buryo bumwubaka aho kumushegesha.

Ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’umwuka ntibikwiye guhangana; bigomba gukorana. Iyo itorero rifatanyije n’abahanga mu by’imitekerereze, haboneka inzira y’ubuzima yuzuye, aho umuntu akira mu mutima, mu bwonko no mu kwizera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.