× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese buri muntu aba afite uwo Imana yamuremeye ngo bazashakane?

Category: Love  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Ese buri muntu aba afite uwo Imana yamuremeye ngo bazashakane?

Bikunze kuvugwa ko hari uwo Imana iba yararemeye buri muntu ngo bazashakane; wakwibeshya ugashakana n’undi utari uwo, urugo ntirukomere. Ese ibi bintu bijyanye na Bibiliya koko? .

Mu by’ukuri ibi akenshi bikoreshwa nk’urwitwazo ku bashaka gutandukana. Abatishimiye uwo bashakanye bakunze kwitwaza y’uko rwose batashakanye n’uwo Imana yabaremeye, nuko rero bakaba bagomba gutandukana bakishakira uwo nguwo Imana yabaremeye. Ibi rwose si urwitwazo gusa, ahubwo ni urwitwazo rutajyanye na Bibiliya.

Icyo wagenzura neza kuko niba warashatse, ubwo uwo mwashakanye niwe Imana yari yarakuremeye. Mariko 10:7-9 haravuga ko ’ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe’.

Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye. Umugabo n’umugore iyo bashakanye baba umwe, umubiri umwe, batakiri babiri, ni ukuvuga ko aribo Imana yari yateganyije ko bashakana.

Nta kintu na kimwe twakora ngo kirushe imbaraga ubushake bw’Imana Isumbabyose. Imana ishobora gufata abantu babiri, uko baba batajyanye kwose, ikabaremamo abakundana bishimanye kandi buzuye ubusabane budasanzwe.

Nituguma hafi y’Imana, izatuyobora kandi iturinde. Ugendana n’Imana kandi ashakisha kumenya ubushake bwayo n’umutima we wose Imana imuyobora mufasha yamutoranyirijemo. Yego, Imana izatuyobora kuwo yaturemeye nituyumvira tukanayikurikira.

Birashoboka ko abashakanye bataba bumva bunze ubumwe kandi batishimye nk’uko babyifuza. Umugabo n’umugore bashakanye bashobora rwose kutagira ubumwe ariko nanone, baba bakiri abo Imana yaremanye. Bakagombye ahubwo kwihatira kuzura urukundo rwabo bakumvira ibyo Bibiliya ibasaba (Abefeso 5:22-23).

Niba rwose warashatse, ni uwo Imana yari yarakugemeye, ntabwo wibeshye. Uko mwaba mutumvikana kose, Imana ishobora rwose kubafasha mukababarirana, mukongera mugasabana, kandi urukundo rukagaruka.

Birashoboka se ko washakana n’utari we?

Tubwirwa ko iyo twiyeguriye Imana tukayisaba kutuyobora, nayo izabikora. Mu gitabo k’imigani 3:5-6) harandise ngo "Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Icyo ibi bishatse kuvuga ni uko nutizera Imana n’umutima wawe wose, ahubwo ukiringira ubwenge bwawe, uzayoba nta kabuza.

Birashoboka rwose ko mu kwivumbura no kutagisha Imana inama, ushobora gushakana n’uwo Imana itifuzaga. Ariko nanone n’iyo ibyo byaba, ubumana no kuba hejuru ya byose kw’Imana kuba kubirimo.

Nubwo babiri bashakana bitari mu bushake bw’Imana, ntibaba bagiye hanze y’ubushake bw’Imana. Imana yanga abatandukana (Malaki 2:16), kandi ’gushakana n’utari we ntabwo rwose Bibiliya ibivuga nk’ibyatuma abantu batandukana.

Abitwaza ngo nashakanye n’utari we, kandi sinzigera nishima keretse ubwo nzahura na wa wundi Imana yandemeye, ntabwo ari byo mu buryo bubiri. Ubwa mbere, ni nko kuvuga ko ibyemezo byacu byarushije imbaraga imigambi y’Imana. Ubwa kabiri, ni ukuvuga ko Imana itashobora guhindura urugo rutishimanye ngo irwuzuze ibyishimo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murakoze. Imana ifashe imiryango y’iki gihe Kandi buri wese akore inshingano ze mu rugo ibindi bizajya bigenda neza n’ingo zikomere

Cyanditswe na: Nkundimana Vincent  »   Kuwa 09/01/2024 14:16