Mu kiganiro gicukumbuye cyabaye hagati ya Coach Gaël Karomba na Muchoma — umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime — hagarutswe ku nsanganyamatsiko y’ubukire n’icyo Imana ishingiraho itanga umugisha. Yavuzemo ijambo "Herumos," ryakomeje kugora benshi kurisobanukirwa.
Coach Gaël, umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda, azwi mu bikorwa bitandukanye birimo ishoramari mu myidagaduro, siporo n’ubucuruzi. Yatangiye urugendo rwe rw’ubucuruzi nyuma yo kwiga ibaruramari n’imibare mu Buhinde, aho yanabaye umupasiteri mbere yo kwinjira mu rwego rw’ubucuruzi bwagutse.
Yashinze inzu itunganya umuziki izwi nka 1:55 AM Entertainment, yafashije abahanzi benshi, ndetse anashora imari mu nyubako y’imyidagaduro n’imikino, Kigali Universe, ifite agaciro karenga miliyoni $1.5, yubatswe hejuru y’inyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali.
Ukuntu ijambo "Herumos" ryavuzwe
Mu kiganiro n’umunyamuziki Muchoma akaba n’umukinnyi wa filime ndetse nawe utunze akayabo, ubwo yamubazaga ati: "Ndi umukene, kandi nshaka kuba umukire nkagera nibura ku rwego rwawe. Nakora iki?", Coach Gaël yamusubije avuga ati: "Igishoro cya mbere cy’ubukire ni ibintu bibiri: kubaha abantu bose (kugira umutima uciye bugufi) n’ubumenyi. [...] Mu ijuru hari Imana ikomeye, n’abatemera Imana hari na Herumos, hari amahirwe izaguha."
Iri jambo "Herumos" ryumvikanye mu magambo ye ubwo yashakaga kugaragaza ko n’iyo umuntu yaba atizera Imana mu buryo busanzwe bwa Gikirisitu, hari izindi mbaraga zidasanzwe cyangwa ikintu gikomeye mu buryo bw’umwuka, gishobora gutuma umuntu agira amahirwe, ariko gishingiye ku bumenyi no ku bunyangamugayo.
Herumos risobanura iki?
Ijambo "Herumos" si ijambo risanzwe rikoreshwa mu mvugo ya buri munsi cyangwa mu myemerere y’amadini asanzwe nk’ay’Abakiristu cyangwa ay’Abayisilamu. Gusa isesengura ryakozwe na Paradise, rigaragaza ko rishobora kuba rifitanye isano n’ijambo "Hermes".
Hermes ni izina rizwi cyane mu myizerere y’Abagiriki ba kera (Greek mythology). Hermes yari umumarayika (messenger) w’Imana, wari uzwiho ubutumwa, ubwenge, ubucuruzi, n’ubuhanga. Yafatwaga nk’umurinzi w’abacuruzi, abagenzi n’abanyamurava.
Mu buryo bwa gihanga, hari aho izina Hermes ryagiye rikoreshwa no mu myemerere n’imitekerereze y’abantu bagaragaza ko hari "imbaraga z’ubuhanga n’amahirwe" zibaho mu buzima bwa muntu, kabone n’iyo umuntu yaba atizera Imana mu buryo bwa gakondo.
Bityo, "Herumos" ya Coach Gaël ishobora kuba ari ijambo nka Hermes yashakaga kuvuga cyangwa rikaba irindi riri mu buryo bwe, ariko rishingiye ku bitekerezo by’uko hariho "imbaraga zidashobora gusobanurwa" zishobora gufasha umuntu kugera ku kintu gikomeye [ubukire] mu gihe yiyemeje gushaka ubumenyi no kubaha abandi.
Mu buryo bwimbitse, iryo jambo rihuza n’igitekerezo nyamukuru Coach Gaël yashimangiye: ko ubukire butangwa n’ubumenyi, umutima mwiza, n’amahirwe aturuka ku mbaraga zitangaje ziri mu buzima, zaba iza Gikristu cyangwa izindi mbaraga zitari izo mu myemerere isanzwe.
Icyo bivuze ku myumvire ya Coach Gaël
Iri jambo "Herumos" ryerekana ko Coach Gaël afite uburyo bwagutse bwo kureba ubuzima — ataburebeye gusa mu ndorerwamo y’amadini asanzwe, ahubwo akemera ko hari "imbaraga z’amahirwe" zitandukanye, zishobora gutuma umuntu agera ku nzozi ze igihe agerageje gukora, yiga, kandi yubaha abandi.
Muri ubwo buryo, yifashishije "Herumos" mu kiganiro kugira ngo agaragaze ko icy’ingenzi atari ukwemera gusa, ahubwo ko ari ibikorwa bifatika — guharanira ubumenyi no kugira indangagaciro — ko ibyo bigira uruhare mu gutuma umuntu atera imbere.
Ijambo "Herumos" ryavuzwe na Coach Gaël ni inzira yihariye yakoresheje mu kugaragaza imbaraga zitazwi neza ariko zifasha abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bamwe bizera mu mwanya wo kwizera Imana.
Niba koko kugira ubumenyi no kubaha abandi bifungura amarembo y’amahirwe n’ubukire, "Herumos" rishobora kumvikana nk’ijambo risobanura amahirwe y’uwiyemeje guharanira ejo heza.
Muri iki kiganiro Coach Gaël yagiranye na Muchomawe ni ho ijambo Herumos (Erumosi ni ko basoma) ryavugiwe
Uyu ni Muchomawe wabwiwe iryo jambo, mu buryo bwuko abatizera Imana bumva ko Herumos ihari
Ijambo "Herumos" ryavuzwe na Coach Gaël ni inzira yihariye yakoresheje mu kugaragaza imbaraga zitazwi neza ariko zifasha abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bamwe bizera mu mwanya wo kwizera Imana.