× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Eric Niyogisubizo yinjiye mu muziki atangirana indirimbo “Ndavuga Ishimwe” iri mu gisirimba

Category: Artists  »  2 months ago »  Our Reporter

Eric Niyogisubizo yinjiye mu muziki atangirana indirimbo “Ndavuga Ishimwe” iri mu gisirimba

Niyogisubizo Eric, utuye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyanza, aho asengera mu itorero rya ADEPR Kabeza, yinjiye mu rugendo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana atangirana indirimbo yise "Ndavuga Ishimwe" iri mu njyana y’Igisirimba.

Eric Niyogisubizo yafashe icyemezo cyo gukoresha impano ye mu guhesha Imana icyubahiro no guhumuriza imitima y’abaremerewe n’ibibazo by’ubuzima.

Uyu musore wuzuye umurava mu kuririmbira Imana, avuga ko n’ubwo ari intangiriro y’urugendo rwe, afite icyizere cyinshi ko mu mwaka wa 2026 azasohora izindi ndirimbo zizafasha benshi gukura mu buryo bw’umwuka.

Indirimbo ye ya mbere, yise “Ndavuga Ishimwe”, yayanditse mu gihe yari anyuze mu bihe bikomeye by’ubuzima. Intego ye yari ukugira ngo ubutumwa buyirimo bube ihumure ku bandi banyura mu mibabaro nk’iyo yanyuzemo.

Yagize ati: “Nari ndi mu buzima bugoye ubwo nayikoraga, nifuzaga guhumuriza bagenzi banjye baremerewe nk’uko nanjye nari meze.”

“Ndavuga ishimwe ry’Umwami wanjye, hari bamwe bapfuye ariko njye ndacyariho; mbese ni iki cyatuma ntashimira Umwami? Ni yo mpamvu nanjye nzajya nshima kuko ibyo yankoreye ni byinshi cyane.” Ni ko aririmba muri iyi ndirimbo ye.

Aya magambo agaragaza umutima wuzuye ishimwe n’ubuhamya bw’uko kuba akiriho ubwabyo ari impamvu ihagije yo gushimira Imana, n’iyo ubuzima bwaba bukomeje kumugora.

Eric Niyogisubizo akoresha indirimbo ye mu gutanga ubutumwa bw’ihumure n’inkomezi, agira ati: “Reka nkubwire nshuti yanjye witerwa n’ubwoba n’ibyo uri kunyuramo; naho inshuti zagenda, abawe bakagenda, ujye ukomera wihangane.”

Uyu muramyi asobanura ko intego ye atari ukugira izina mu muziki, ahubwo ari ugufasha abantu kwegera Imana, kubibutsa urukundo rwayo no kubashishikariza gushima no mu bihe bigoye.

Indirimbo “Ndavuga Ishimwe” ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, igaragaza umuhanzi ufite icyerekezo, umutima wo kuramya no guhumuriza abandi.

Ni indirimbo itanga icyizere, ishimangira ko gushima Imana atari uko ibintu byose bigenda neza gusa, ahubwo ko no mu mibabaro, ishimwe rishobora kuba isoko y’ihumure n’imbaraga zo gukomeza urugendo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA ERIC NIYOGISUBIZO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.