× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dusengere Rubavu: Yajugunywe mu murima w’ibijumba nyuma yo gukurwamo amaso

Category: Amakuru  »  September 2023 »  Ruzindana Jackson

Dusengere Rubavu: Yajugunywe mu murima w'ibijumba nyuma yo gukurwamo amaso

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu w’iki cyumweru ahagana saa tatu mu mudugudu w’Isangano, akagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu aho abaturage benshi bahuruye bakimara kumenya ko muri uyu mudugudu habonetse umurambo w’umugabo wo mu kigero cy’imyaka 28 uryamye mu murima w’ibijumba uri hagati y’inzu z’abaturage worosheho imigozi y’ibijumba.

Abaturage babonye uyu murambo babwiye Paradise uko bamenye amakuru n’uko byagenze. Umwe ati:”Turababaye cyane! Twasanze bamwishe, bamwishe bamunogora amaso, bamurunda ho imigozi y’ibijumba, inkweto bazimukuyemo.

Undi mubyeyi ati: “Urabona ni kunzira. Hari umuntu wamubonye aratabaza niko natwe twahuruye dusanga bamwishe, bamukuyemo amaso, bamurambika mu migozi yewe baca n’utugozi bamurambika hejuru”

N’ubwo atari ubwa mbere inkuru nk’iyi yumvikanye muri aka gace, abaturage bahatuye bashimangira ko bisa nk’aho byari bimaze amezi make batumva inkuru nk’iyi bagaheraho basaba
ubuyobozi kurushaho kubarindira umutekano.

Bati:”Hari hashize igihe bibaye, ni umutekano mucye nicyo kigaragara. Icyo twasaba bakaze umutekano. Undi Ati:” Iyo inzego z’umutekano ziza kuba ziri hafa zari kubabona, ariko kubrako ntanzego z’umutekano zari zihari bahise bakora ibyabo bahita bigendera. Icyo turimo gusaba inzego z’umutekano ni ugukaza umutekano muri aka gace”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa wa Rubavu bwahamije iby’urupfu rw’uyu mugabo wari usanzwe yaraje gupagasiriza muri uyu Murenge aturutse mu karere ka Rutsiro nk’uko Harerimana Emmanuel Blaise abivuga, byari ku murongo wa telephone.

Ati: “Uyu mugabo twamubonye yapfuye, twabashije kumyenyako yakomokaga mu karere ka rutsiro gusa ntago turamenya icyo yazize mu byukuri. Mu RIB batangiye gukora akazi kabo. Icyo twabwira abaturage ni ugukomeza kureba ninde wanjiye mu mudugud, ndi uri kugendano, kuko byagaragaye ko byabye bugiye gucya”.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo ukorerwa isuzuma ndetse hatangire iperereza ryo gushakisha abashobora kuba bari inyuma y’urupfu rwe.

Twabibutsa ko hari hashira igihe kigera ku kwezi paradasi rw, ibagejejeho nanone indi nkuru mbi muri nabwo undi murambo w’umukobwa ubonetse aho yabaga mu mujyi wa Gisenyi ufungiranye mu nzu wambaye ubusa. Ubu bwicanyi bukabije muri Rubavu, buragaraza ko aka gace gakeneye inkunga y’amasengesho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.