× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuhanuzi bwa KNC: Kongo nitera u Rwanda izaba iruhaye amahirwe yo kwagura imipaka

Category: Development  »  6 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ubuhanuzi bwa KNC: Kongo nitera u Rwanda izaba iruhaye amahirwe yo kwagura imipaka

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo 10, Kakooza Nkuriza Chareles bahinamo KNC, yahanuye ko umunsi FDLR na Kongo bizahirahira mu gutera u Rwanda, ko bazaba baruhaye amahirwe yo kwagura imipaka, u Rwanda rukaba rurerure.

Uyu mugabo yatangiye agira ati: “Uwo ari we wese mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ufite umugambi wo gutera no kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda yisunze FDLR n’abambari bayo, ntekereza ko ari kurota ku manywa, kandi ingoma ye ntizaramba.”

KNC avuga ko ikosa RDC yakora ari iryo gukandagiza ikirenga ku butaka bw’u Rwanda igambiriye gushoza intambara. “Uwo ari we wese uri mu butegersi bwa Kongo, umunsi muzumva ko FDLR yemeje intambara ikagera ku butaka bw’u Rwanda, nubwo zaba santimetero eshanu, muzamenye ko aka karere kagiye guhindura imipaka n’imiterere yako.”

Akomeza avuga ko u Rwanda ruzatsinda Kongo rwivuye inyuma, rukayambura ubutaka bunini cyane, kandi ngo u Rwanda rukazabugira ubwarwo ibihe bitarondoreka. “Si iby’igihe gito ni iby’igihe kirambye.”

Ntaterwa ubwoba n’abashyigikiye FDLR, by’umwihariko abatuye muri RDC bifuza ko u Rwanda rwajya mu maboko yabo. Yagize ati: “Reka mbivuge nibashake banyange. Ubu hari abicaye bumva ko amakiriro yabo ari FDLR, ubwo rero uwo bibabaza bimubabaze.”

Yatanze urugero rw’ibyabaye kuri Siriya, avuga ko na Kongo bishobora kuzayibaho yibwiraga ko iratsinda mu buryo bworoshye. “Nk’uko mu ntambara yo muri Siriya yihaye ibintu byo kujya gutera igashushubikanwa, ikibaya cyayo n’imisozi yayo bigafatwa muri Isirayeli, n’uyu munsi Kongo nidutera ifatanyije na FDLR, ntekereza ko tuzimura imipaka ikagera kure.”

Kongo ivuga ko uduce two mu Rwanda turimo Rusizi na Rubavu ari ubutaka bwayo, ari yo mpamvu KNC yagize ati: “Ibi atangiye kwivugisha ngo Rubavu ni iyabo, Cyangugu ni iyabo, noneho bazadutere barebe. Tuzabasunika kugeza ahantu batazongera kuturwanya, ibisigaye LONI ni iyo izamenya uko bizagenda.”

Ibyo KNC avuga arenzaho indahiro, kandi uretse kuba abyifuza atekereza ko ari na ko bizagenda, cyane ko nibiba ngombwa azajya mu gisirikare, akarwanirira ubutaka bw’Igihugu cye mu gihe Kongo yaba ibuteye. “Ni ukuri kw’Imana sindaguye. Ni ukuri kw’Imana, simbivuga nk’umusirikare, ndabivuga nk’umusivile, ariko mbona ko tugomba kurinda ubutaka bwacu buto.”

Akomeza agira ati: “Umunsi Kongo nk’uko ibitangaza, nta bwo ari u Rwanda rubivuze, umunsi Kongo izatera u Rwanda, tuzayisunika ahantu kandi bizayigora kugira ngo yongere kubona ahantu itegurira amabi yayo.”

Yasoje avuga ko nubwo bamuhamagara nonaha yagenda agasiga mikoro za akorera, akajya kurwanira amahoro n’umutekano by’Igihugu, kuko bitabaye ku bw’umutekano nta cyakorwa. “Bampamagaye na nonaha nagenda, ntuzamenyere muri ubu buryo.

Ni ukuri kw’Imana isumba byose, n’uyu munsi babimbwiye nagenda kuko izi mikoro tuzivugiraho kuko dufite umutekano. Abanyarwanda tugomba kumenya ko ibyo dutunze byose tubikesha Igihugu. Mu gihe twaba dutewe, izi mikoro nazisiga hano nkagenda.”

Ibi abihuriyeho na Prophet Sibomana Samuel uherutse gutangaza yivuye inyuma ko M23 izarwanya Kongo kugera ubwo izacikamo ibice bibiri, Kivu yose ikaba iyabo, hanyuma bakayomeka ku butaka bw’u Rwanda, Repubulika ya Kivu n’iy’u Rwanda zigahinduka igihugu kimwe cy’amahoro.

Yabivuze mu kiganiro yakoreye kuri Gitavi TV ku wa 4 Gicurasi 2024, no ku wa 6 Gicurasi 2024. Ibi byose yabyise ubuhanuzi, akaba yaravuze ko bigomba kubaho mu magambo yivugiye agira ati: “Ndetse tukaba dufite n’amasezerano y’uko Kongo izacikamo ibice, hazabaho Repubulika ya Kivu…

Repubulika ya Kivu izavuka, nta mupaka uzabaho hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Kivu, mbese umuntu azajya yinjira asohoke uko ashaka, ni ukuvuga ngo Umunyarwanda azajya yinjira, uwo muri Kivu yinjire. (Nta gusaba ibya ngombwa kuzabaho kuko nta mipaka izaba ihari).”

“Hari amasezerano ibihugu bizagirana, kuko bose ari abavukanyi. Kwinjira muri Kivu uri Umunyarwanda bizaba byoroshye, no kwinjira mu Rwanda uri uwo muri Kivu bizaba byoroshye, nta mipaka.”

Byose abihuje na KNC, uretse ko KNC we yabivuze asa n’uteganya, n’uvuga ibyabaho kimwe kiramutse kibaye, mu gihe Prophet Sibomana Samuel uhagarariye itorero rya Shekinah Glory Church ku isi we yavuze ko ubuhanuzi bwe bugomba gusohora, kandi ko mu bisekuruza by’iwabo guhanura ari ibintu byabo, dore ko afite benshi yahanuriye bikabaho barimo na Israel Mbonyi yabwiye ko azaba icyamamare bikaba byarasohoye.

KNC

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.