× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Donath yafunguye channel yo kunyuzaho ubushakashatsi ku nkuru za Bibiliya mu buryo bw’ibarankuru ridasanzwe

Category: Bible  »  15 January »  Jean D’Amour Habiyakare

Donath yafunguye channel yo kunyuzaho ubushakashatsi ku nkuru za Bibiliya mu buryo bw'ibarankuru ridasanzwe

Umukristo mu Itorero rya ADEPR-Bugunga riherereye mu Karere ka Gicumbi, Twizerimana Donath, yafunguye umuyoboro wa YouTube yise “Inkuru za Bibiliya” azajya anyuzaho ubushakashatsi yakoze ku nkuru zitandukanye zo muri Bibiliya, mu buryo bw’ibarankuru ridasanzwe.

Ushobora kuba udasobanukiwe neza uko izo nkuru zizajya ziba zimeze? Niba ubyibajije, reka dufate urugero rumwe ku nkuru iri muri Bibiliya ateganya kuzakoraho ubushakashatsi, akayisangiza abamukurikira kuri YouTube mu buryo bw’ibarankuru ridasanzwe.

Ni inkuru iboneka muri Matayo 4:1-11 havugwamo inkuru y’uko Yesu yari mu butayu, amaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya, atanywa, Satani akaza kumugerageza ariko ntibimuhire. Muri iyi nkuru, hari ibintu abantu benshi badasobanukirwamo.

Ikomeza ivuga ko Yesu amaze kwanga guhindura amabuye mo imitsima (imigati) kuko yari ashonje, Satani yamujyanye mu murwa wera wa Yerusalemu. Ku murongo wa 5 hagira hati: “Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero.”

Tekereza nawe! Ni gute abantu bari mu butayu bageze i Yerusalemu bakajya hejuru y’urusengero ku gasongero? Abantu se baba barababonaga? Baragurutse se? Bagiye mu buryo butagaragara se? Cyangwa Satani yabimwerekaga batavuye aho bari, Yesu akibona nk’umuntu uri hejuru y’agasongero k’urusengero kandi atariho ari?

Ukibyibazaho, wibuke ko Bibiliya ikomeza igira iti: “Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo.” Aha ni ku murongo wa 8. Ikibazo: Ese ni gute umuntu wari mu mugi, ku gasongero k’urusengero, yageze mu mpinga y’’umusozi? Yaragurutse, yagiye n’amaguru cyangwa yahabonaga mu bitekerezo?

Ikindi kibazo wakwibaza ni iki: Ni uwuhe musozi mu by’ukuri umuntu yahagararaho akareba ibintu byose, ubwami bwose bwo mu isi? Igishimishije, ni uko Yesu atatsinzwe ibigeragezo. Ariko umuntu yakwibaza nanone ati: Ko Satani yabonye Yesu atsinze akamureka, igira iti: "Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera,” yamusize mu butayu cyangwa ni kuri wa musozi muremure?

Ibi bibazo byose nta bwo bifitiwe ibisubizo byihuse muri Bibiliya. Twizerimana Donath we, yiyemeje gukora ubushakashatsi, agakora inkuru ikubiyemo ibyanditse muri Bibiliya hamwe n’ubushakashatsi bwizewe azajya aba yarakoze ku nkuru runaka agiye gushyira ku muyoboro we w’Inkuru za Bibiliya.

Si ibyo gusa kuko azanashyiraho ibyegeranyo bishingiye ku iyobokamana. Ibyo byose yabitangiye mu buryo bwo gutanga umusanzu we mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza.

Kuri ubu, amaze gusesengura inkuru imwe yo muri Bibiliya, kandi ibazwe mu buryo bushishikaje. Nubwo waba warayumvise cyangwa ukayisoma inshuro ijana, nuyumva uzumvamo ibintu bishya utigeze umenya kandi by’ukuri byavuye mu bushakashatsi bwizewe.

Mu Kiganiro yagiranye na Paradise, Twizerimana yasabye abakunda Imana na Bibiliya kumushyigikira agira ati: “Ni byiza ko munshyigikira, kuko na bwo ari uburyo bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza. Ni byo Yesu yadutegetse, bityo nta ko byaba bisa buri wese uzasoma iyi nkuru akoze subscribe, agakanda kuri like, byaba byiza akayisangiza abandi kugira ngo Ubutumwa bugere kuri benshi.”

Iyo nkuru yahereyeho ni iyo muri Edeni? Waba utekereza ko byoroheye Eva guha Adamu ku rubuto rw’igiti cyabuzanyijwe? Byagenze bite nyuma yo kubona Adamu yumviye umugore we Imana ikabirukana muri Edeni?

Imare amatsiko mu nkuru iri kuri uyu muyoboro w’Inkuru za Bibiliya.

Twizerimana Donath yatangiye gutanga umusanzu we mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu gukora ubushakashatsi ku nkuru zo muri Bibiliya, akazibara mu buryo bw’ibarankuru ridasanzwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.