× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Divine Muntu ukunzwe mu ndirimbo Hozana yasamiwe mu bicu yashimiye abayishyizeho akaboko

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Divine Muntu ukunzwe mu ndirimbo Hozana yasamiwe mu bicu yashimiye abayishyizeho akaboko

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Hozana”, umuhanzikazi Divine Muntu yishimiye uko yakiranywe urugwiro n’urukundo rwinshi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Iyi ndirimbo yateguwe mu buryo buhanitse, ikaba yaratunganyijwe mu njyana ya Gakondo ya Gospel, yahise ifata imitima ya benshi bemeza ko ijyanye n’igihe, ko ifite ubutumwa ndetse ko irimo umuco nyarwanda.

Video yayo, yasohotse ku wa 23 Nzeri 2025, yasamiwe mu bicu ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu banyuranye bagaragaje ko bayikunze cyane kubera ubutumwa, n’ubwiza bw’amashusho. Ibi byatumye Divine Muntu atangaza ko atabona uko ashimira buri wese wamushyigikiye mu itunganywa ry’iyi ndirimbo.

Mu butumwa bwe bw’imbamutima yanyujije kuri Paradise, Divine Muntu yavuze ati: “Nari nzi ko ‘Hozana’ izatanga umusaruro, ariko uko abantu bayakiriye byandenze. Ndashimira Imana, ariko ndashimira n’abantu bose bayishyizeho akaboko. Abagize uruhare bose, abansengeye, abambaye hafi, abangumye inyuma, abafatanyabikorwa, abahanzi, itangazamakuru n’abafana bose, urukundo rwanyu rwankoze ku mutima.”

Divine Muntu yanashimiye by’umwihariko abafatanyabikorwa n’inshuti bagize uruhare rukomeye mu gutunganya indirimbo ye. Dore bamwe muri bo:
• Video yakozwe na PATIENT FOR SURE
• Amajwi yakozwe na Chris Ord Pro
• Amajwi yahujwe kandi akosorwa (Mixed & Mastered) na Chris Ord Pro
• Uwanditse indirimbo ni Ord afatanyije na Divine
• Uwagenzuye byose ni Uwifashije Forodouard, Umuyobozi Mukuru wa Label ya TFS (Trinity For Support) imureberera mu nyungu z’umuziki, management.

Yanashimiye kandi muri rusange TFS (Trinity For Support), Focus Studio, ibinyamakuru nka Kigali Connect, Paradise, Inyarwanda, abanyamakuru nka Nyawe Lamberto, Mupende Gideon, abahanzi nka Antoinette Rehema, Serge Iyamuremye, Dudu Rehema, n’abandi benshi barimo Frank Mario, Gilberto, Juliet, Mimi Mireille, Mireille, Justin, Isibo TV&FM, Urugero Media Group, Eric Ikinege, ABA MUSIC, Vumillia, Espe, Celine, Jado Sinza, Jesca Mucyowera, Obed, Esca Fifi….

“Muri benshi… sinabarondora bose, ariko buri wese wagize icyo akora, n’uwaba waravuze ‘Amen’ ku ndirimbo yanjye, Imana ibahe umugisha!” — Divine Muntu.

Indirimbo “Hozana” ni intangiriro y’igihe gishya mu muziki wa Divine, nyuma yo guhindura amazina ye mu buryo bwa gihanga, akava kuri “Divine Nyinawumuntu” akitwa Divine Muntu.

Yamaze gutangaza ko hari izindi ndirimbo ebyiri ziri gutunganywa, zikazaba zikomeje iyo nzira yo gutambutsa ubutumwa bwa Yesu Kristo mu buryo bw’umwimerere.

Reba video ya “Hozana” kuri YouTube:

Divine ashimangira ko Yesu ari Inkingi ikomeye y’intsinzi, ndetse ko yamubereye igisubizo mu gihe cy’amakuba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.