× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Di4Di: Nta cyiza nko kuba MAMA ariko wuzuye kuba UMUBYEYI

Category: Love  »  May 2023 »  Editor

Di4Di: Nta cyiza nko kuba MAMA ariko wuzuye kuba UMUBYEYI

Kuba MAMA ni umuhamagaro utangwa n’Imana binyuze mu kuyemerera kurema cyangwa se mu gutuma habaho undi muntu aho usanga bishobora kubaho twe nk’abantu twabyiteguye cyangwa se tutabyiteguye ariko ku bw’umugambi w’Imana tukanyuzwamo umuntu mu by’ukuri dushobora kumenya impamvu yo kubaho kwe mu gihe akuze bitewe nicyo azaba cyo, akaba ariyo mpamvu ntawe ukwiye kuvutswa ubuzima uko yaba ajemo kose kuko aba yaje ku bw’Impamvu.

Mu gihe kuba UMUBYEYI ari inshingano zisaba kwiyemeza ndetse no kwitanga kugirango abagukomotseho babashe gukura bafite intumbero kandi banoroherwa gusingira impamvu zabo zo kubaho ndetse no kuba indorerwamo z’ibyiza mu buzima bwa buri munsi.

Kuba UMUBYEYI ni inshingano zikubiye mu ndangagaciro zo Kwiyubaha,Kwiyubahisha,Kubahisha abawe,Kubahisha Igihugu, Kuba intangarugero, Kwirinda, Kutabaho ushaka iz’Ubusamo, Kwitanga, Guha agaciro n’Icyubahiro Umugabo wawe n’abana bawe, Kutaba ntibindeba, No guhora ushaka ibyiza byiyongera kubyo umaze kugeraho no Gusigasira umunezero w’Urugo ndetse n’abawe.

Muri iki gihe usanga hari ababa aba Mama ariko inshingano zo kuba ABABYEYI bakaziharira abo bishyura yaba ku Mashuli cyangwa mu Rugo bityo ababakomotseho bagakura bafite indangagaciro zitandukanye nizo babifuzaho ndetse rimwe na rimwe batamera neza bikitirirwa bo kandi byarapfiriye mu iterura kuko burya abana bacu nitwe bafata nkaba Role models babo kuruta uko babifata abandi.

Akaba ariyo mpamvu dukwiye kubaho umunsi ku munsi twisuzuma,turwanya ikibi,twirinda kandi twiyubahisha kugirango hamwe no gukora cyane tuzagere kubyo twifuza kugeraho twe n’Abacu.

Nta cyiza nko kuba MAMA ariko wuzuye kuba UMUBYEYI

Nifurije aba MAMA bose aho bari ndetse nuko bari kose kugira Umunsi mwiza ariko mbibutsa ko amezi 9 bamara batwaye umwana mu nda,ari ikimenyetso gikomeye cyemeza ko hamwe n’intumbero nzima zo kuba UMUBYEYI bagomba kwibuka Icyizere Imana yabahaye mu kuyifasha kurema ibyiza bityo bakazirikana guha impamba ihagije abo bana mu gihe bataraza ku Isi ndetse bakanakomeza kubabera inkingi kuko kuba MAMA bikwiye kujyana no kuba Umubyeyi ndetse mwiza.

Mbonereho gunshima byimazeyo Mama Wambyaye akambera UMUBYEYI ndetse na Mama wambyariye wemeye ko dufatanya inzira zo kuba ABABYEYI bafite icyerecyezo ndetse n’intumbero kugirango abacu bazabashe kugera ku nzozi zabo.

Gushaka Ubuzima bijyane no kuba ABABYEYI beza,hato tutazabona ibitunezeza bya hato na hato ariko bikadutwara UBUBYEYI.

Famille ya Di4Di

Ubutumwa bwa Didier (Di4Di)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.