Umuhanzi Cubaka Justin, umaze imyaka 19 mu muziki, yateye intambwe ikomeye mu rugendo rwe aho yamaze gushinga studio ye bwite yise UKUU Studio, igamije kumufasha kwagura ibikorwa bye no kuzamura urwego rwa Gospel mu Rwanda.
Uyu muhanzi uzwiho gukora injyana ya Jazz, yatangaje ko ubu yinjiye ku rwego rushya rwo kuba Producer, aho yamaze kwikorera album ye nshya yise “Uliniita (Warampamagaye)” izajya hanze mu minsi iri imbere.
Iyi album ni iya kabiri mu muziki we, ikaba igizwe n’indirimbo 10, kandi yayikoze yose mu buryo bw’umwuga muri studio ye bwite. Igitekerezo cyo kwinjira mu bijyanye na production yagitangiye mu 2020, mu gihe cya Covid-19, aho yafashe umwanya wo kwiga no kongera ubumenyi.
Cubaka Justin avuga ko urugendo rwe rw’imyaka 19 mu muziki rumaze kumwungura byinshi, birimo ubumenyi n’ubunararibonye byamugejeje ku rwego rwo kwigira no gukora umuziki we atagombye guhora yishingikiriza ku bandi. Ati: “Icyo nishimira cyane ni ubumenyi nabonye muri experience y’imyaka 19 nkora umuziki.”
Uyu munsi, kuba afite studio ye bwite abifata nk’igitangaza cy’Imana, kuko ari inzozi yari afite kuva kera agitangira umuziki. Ati: “Ni zimwe mu nzozi nagize kuva cyera cyane, ubu navuga ko nta kinanira Imana.”
Inzobere mu muziki zivuga ko kuba umuhanzi ari na we wikorera indirimbo ze ari intambwe ikomeye, kuko bimufasha kugira ubwisanzure mu guhanga, kugenzura ubuziranenge bw’ibihangano bye no kubigeza ku bakunzi be mu buryo bwihuse. Ibi kandi bituma umuhanzi agira ijambo rikomeye ku cyo ashaka gutanga no ku murongo w’umuziki we.
Ku ruhande rwe, Cubaka Justin yemeza ko UKUU Studio izamufasha gushyira hanze indirimbo zinoze kandi ziri ku rwego rwo hejuru, kandi zikagera ku bakunzi be mu gihe gito.
Yongeraho ko iyi studio itagamije kumufasha wenyine, ahubwo ifite intego yo gushyigikira impano z’abandi no guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda, ukagera ku rwego mpuzamahanga biciye muri production y’umwuga.
Yavuze ko album “Uliniita” yayikoreye ubwe nk’umuntu uri no mu rwego rwa Producer, kandi ko mu minsi iri imbere azajya ashyira hanze indirimbo ziyigize mu buryo bwa audio na video, kugira ngo abakunzi be babashe kuzikurikira buhoro buhoro.
Cubaka Justin ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yesu Alingi Yo” (Yesu aragukunda), yakoranye na label yo mu Bufaransa yitwa Eben Ha Ezer. Iyi ndirimbo ni imwe mu zizamufasha kurushaho kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Urugendo rwa Cubaka Justin rugaragaza ko kwigira, kwihugura no gukomeza gukora cyane bishobora kugeza umuhanzi ku rwego rwo hejuru, aho agira n’uruhare rukomeye mu gutunganya no guteza imbere umuziki we n’uw’abandi.
Cubaka Justin yashinze studio ye bwite yise UKUU Studio
Cubaka avuga ko gushinga studio ye ari inzozi zibaye impamo
Cubaka yatangiye gukorana na Label mpuzamahanga