× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Clapton Kibonge na M Irene banyuzwe n’indirimbo ‘Sinamuhomba’ ya Nessa na Beat Killer

Category: Entertainment  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Clapton Kibonge na M Irene banyuzwe n'indirimbo ‘Sinamuhomba' ya Nessa na Beat Killer

Abagabo bamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge na Murindahabi Irene uzwi nka M Irene, bakunze cyane indirimbo Nessa na Beat Killer baheruka gushyira hanze, ndetse Clapton Kibonge atangaza ko yamurijije.

Iyi Ndirimbo yitwa Sinamuhomba, ikaba yarahuriwemo n’abahanzi babiri basanzwe bakorana indirimbo zisanzwe (Secular) mu nyana ya RAP, ariko noneho kuri iyi nshuro bahurije hamwe imbaraga mu gukora indirimbo nziza yo kuramya no guhimbaza Imana.

Clapton Kibonge wamamaye mu gukora urwenya, amafirime nyarwanda, indirimbo zirimo izo kuramya no guhimbaza Imana nka Isengesho, Fata Telefone Mana n’izindi, ndetse akaba ari umwe mu bayoboye imyidagaduro nyarwanda kuri iyi saha.

Kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 541, kuri YouTube akagira abarenga 429k bakoze subscribe, mu gihe no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha ari ko akurikirwa n’ababarirwa mu bihumbi, yagaragaje ibyishimo yatewe n’iyi ndirimbo anavuga ko yamurijije agira ati: “Numvise indirimbo y’abaramyi Nessa na Beat Killer numva narira.”

Icyatumye yumva yarira si uko baririmbye ibintu bibi bikamubabaza, ahubwo ni uko yashimishijwe cyane n’ubutumwa bukubiyemo, bikaba bigaragazwa n’uko yafashe abaraperi akabita abaramyi kandi ari yo nshuro ya mbere bari baramije binyuze mu ndirimbo nka gutya ngo bimenyekane cyane.

Murindahabi Irene na we usanzwe ureberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas bakora nk’itsinda mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, akaba umunyamakuru ubimazemo igihe akorera ku bitangazamakuru birimo The Choice, M I Empire, yatangaje ko indirimbo ya Nessa na beat Killer yamushimishije agira ati: “Mbegaaa! Nessa na Beat Killer bashyize hanze indirimbo nziza bise Sinamuhomba.

Uretse kandi aba, hari n’abandi mu byamamare bashimishijwe n’iyi ndirimbo, urugero nka Rwanda Trends ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 80 kuri Instagram, akagira abakoze subscribe ibihumbi 264 kuri YouTube. Uyu yagize ati: “Ubundi muri iki gihe nta kindi kigomba gushyirwa imbere uretse Nyagasani pe!”

Iyi ndirimbo ikomeje gukundwa n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda yari imaze iminsi iri hanze mu buryo bw’amajwi (audio) kuva ku wa 30 Nyakanga 2024, ariko na bwo byari byabaye ibindi bindi mu matwi y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku wa 25 Kanama 2024, Nessa na Beat Killer bashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo, noneho birushaho kuba ibitangaza. Ni amashusho akoze neza ku rwego rwo hejuru, kuko ibyo baririmba ibyinshi bigaragara mu mashusho, urugero nk’aho baririmba ngo we wabambwe ku Musaraba w’isoni, ishusho ya Yesu ihita igaragara ari ku Musaraba, aho baririmba ngo yambumburiye inyandiko igihumbi na zo ziba zigaragara, n’ibindi bitandukanye.

Nyuma yo kumva uburyohe buri mu ijwi no kwishimira amashusho akoranye ubuhanga, Nessa na Beat Killer basabwe n’abakunzi babo gukomeza uwo mujyo, bakajya bikorera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bakoze Sinamuhomba.

Nawe ushobora kurira nuyumva

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.