Bizagorana gutura ku mazi utazi koga no kuroba. Ubyawe n’umuvumvu ntumenye guhakura bagutenga. Gutura mu ishyamba utazi guhiga, waribwa n’inyamaswa y’inkazi.
Uko niko bitari bugusabe imibare myinshi ndetse n’abasemuzi kugira ngo usobanukirwe neza ko umunyempano witwa Cindy Marvine Gateka uvuka mu muryango w’Abahongayire yatangiye urugendo rwo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana nk’uko Timoteyo yemeye gusesa impano y’Imana imurimo ngo yake, nyuma yo kuyiheshwa no kurambikwaho ibiganza na Paulo (2 Timoteyo 1:6).
Nk’uko kwizera kutaryarya kwari muri Timoteyo, kwabanje kuba muri Nyirakuru witwaga "Loyisi" no muri nyina "Unike", uko ni ko guhogoza kwa Cindy tugiye kubabwira kuzabera benshi inzira y’agakiza nk’uko Aline Gahongayire yaremyemo benshi ibyiringiro.
Twe gutindira abakunzi ba Paradise ibaye iya 1 mu kumurika iyi zahabu yari itwikirije amazi y’urubogobogo, nanjye nkaba ntewe ishema no kubwira abakunzi ba Gospel ko benshi ku isi bagiye guhindukirira umwami ku bw’iyi mpano, ibyaha byabo bigahanagurwa.
Cindy Marvine Gateka utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye urugendo rwa muzika ndetse akaba yitegura gusohora indirimbo yitwa "Wondekura Nogwa" yakoranye na Nyina wabo Aline Gahongayire - umuhanzi w’umunyabigwi mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Cindy kuri ubu uri mu Rwanda yatangaje byinshi ku rugendo rwa Muzika yatangiye ndetse no ku ndirimbo agiye gukorana na Nyina wabo Aline Gahongayire uzwi ku izina rya Dr Alga.
Abajijwe aho yakuye imvo n’imvano yo kwinjira mu muziki, uyu mukobwa uvuga ikirundi n’ikinyarwanda yagize ati "Numva ari co mbereyeho, ariyo mpamvu yanje guhimbaza Imana
ndabikunda kandi nakuze numva nshaka kuzoba umuramyi".
Umunyamakuru aho yakuye indirimbo yitwa "Wondekura Nogwa" yenda gusohoka mu minsi mikeya ikaba Collabo ya Cindy na Dr Alga, Cindy ati "Indirimbo yitwa ’Wondekura Nogwa’, yanditswe mu buryo bwo gushima no kuvuga gukomera kw’Imana nivyo yadukoreye ko muri we ariho turuhukiye".
Cindy yakiriye agakiza mu mwaka wa 2012. Nyuma yo kumurikirwa n’umucyo nka Pawulo yaje gutangira umurimo w’uburirimbyi aririmba muri korale yitwa Guérison des ames mu gihugu cy’u Burundi.
Nyuma yaje gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’amasomo. Nyuma yo kugera muri kiriya gihugu ni bwo impano yo kuririmbira Imana ku giti cye yamugurumanyemo.
Nyuma yo kumenya aya makuru meza, Paradise.rw yaganiriye na Aline Gahongayire (Dr Alga) uzwi mu gushyigikira abanyempano baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umunyamakuru wa Paradise yagize ati "Dr Alga, wakiriye ute kubona uwo mwana ashinze ikirenge mu cyawe? "Aline yagize ati "Ni ibisubizo by’amasengesho yanjye".
Cindy yabajijwe ikizakurikira iyi ndirimbo, asubiza agira ati "Ndiko nkora album iriho indirimbo umunani’’.
Paradise izakomeza kubaha amakuru kuri uyu munyempano mushya.
Aline Gahongayire yahaye amaboko Cindy abereye Nyina Wabo
Cindy ahugiye mu gutunganya Album y’indirimbo 8
Cindy agiye gushyira hanze indirimbo ya mbere yakoranye na Dr Alga
Umuziki wa Gospel wungutse impano y’agatangaza yo mu muryango w’Abahongayire