Umuhanzi mu ndirimbo zisanzwe, secular songs, Muneza Christopher yagaragaje ko Kiliziya Gatolika ikwiriye kongera imbaraga mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana.
Yabivugiye mu kiganiro cyahuje Antoine Cardinal Kambanda n’abafite izina mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, cyiswe “Catholic Influencers Connect”, cyabereye muri Sainte Famille Hotel, ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026.
Ibi yavuze ko byakorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuyigumamo no kunyurwa n’imisengere yayo, aho yavuze ko hari bamwe bajya mu yandi matorero bashaka aho bumva babonera ihumure ry’umutima.
Christopher asobanura ko kimwe mu bibazo bituma bamwe mu rubyiruko rw’Abagatolika bajya gusengera mu yandi matorero, ari uko muri Kiliziya hataboneka umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bubanyura kandi bubafasha kuruhuka mu mutima.
Yagize ati: “Hakabayeho igihe, n’iyo byaba mbere ya Missa, hakabaho abantu baririmbira Imana abantu bagahimbaza Imana bakumva baranyuzwe. Buriya umuziki uruhura umutima, noneho byahura n’amagambo ya Liturujiya byakora ku mutima kurushaho.”
Akomeza agaragaza ko hari urubyiruko rwinshi azi, rujya mu yandi matorero nubwo ruba rwitwa Abagatolika: “Hari urubyiruko benshi nzi bajya mu yandi matorero kandi bitwa abo muri Kiliziya Gatolika.”
Ku rundi ruhande, Christopher yavuze ko n’urwego rw’umuziki muri Kiliziya rukwiye kongerwamo imbaraga, aho yasabye ko hatoranywa indirimbo zifite ireme, zigahuza n’ubutumwa bwiza, kandi zigahabwa umwanya uhagije mu bitangazamakuru bya Kiliziya kugira ngo zirusheho kugera ku Bakirisitu benshi.
Yongeyeho ko ikibazo cy’inyubako zimwe na zimwe za Kiliziya n’ibikoresho by’amajwi kidakwiriye gusigara inyuma, kuko bituma ubutumwa butagera neza ku bayitabira. Asaba ko hajyaho uburyo bugezweho bwo kunoza amajwi (sound system), kugira ngo amagambo atangirwa muri Misa yumvikane neza kuri buri wese.
Christopher asanga kongeramo umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana muri Misa, kunoza umuziki wa Kiliziya no guteza imbere uburyo bw’amajwi, ari bimwe mu byafasha Kiliziya Gatolika kugumana urubyiruko rwayo no kururinda kujya gushakira ihumure ahandi.
Christopher vuga ko ibi byafasha Abakirisitu kurushaho kunyurwa n’imisengere ya Kiliziya no kwegera Imana mu buryo bwimbitse.