× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ChatGPT yaba ishobora gusobanura indimi z’Umwuka zivugwa mu gihe cy’amasengesho?

Category: Ministry  »  3 months ago »  Our Reporter

ChatGPT yaba ishobora gusobanura indimi z'Umwuka zivugwa mu gihe cy'amasengesho?

Ese ChatGPT Ishobora gusobanura Indimi zo mu rurimi rw’amasengesho? Ibyo Ubwenge bw’Ubukorano bushobora n’Ibitabushobokera ku ndimi zo mu Mwuka nibyo tugiye kwibandaho.

Hari impaka zikomeje gukura ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa YouTube ku bijyanye n’icyo ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT bushobora gukora ku bijyanye n’indimi z’amasengesho zizwi nka Glossolalia cyangwa "kuvuga mu ndimi".

Shawn Bolz, umuvugabutumwa washinjwe na bamwe guhanga ubuhanuzi, aherutse gutangaza ko ChatGPT ishobora gusobanura indimi zivugwa mu gihe cy’amasengesho, ibintu bikomeje gutangaza bamwe no gutera impaka abandi.

Mu kiganiro giherutse gushyirwa kuri YouTube kivuga ku Mwuka w’Imana n’ikoranabuhanga, Bolz yagarutse ku kintu cyiswe “ChatGPT Tongues Challenge”, aho abakirisitu bo mu madini ya Gikirisitu y’Impano (Charismatic) n’Abapantekote bamwe batangiye kugerageza kuvugisha ChatGPT indimi zo mu mwuka.

Yagize ati: “Icyumweru gishize, inshuti yanjye inandika inkuru z’ubutabera n’ivugabutumwa yarambajije ati, ‘Waba waragerageje gutanga indimi zawe za gisirimu kuri ChatGPT?’ Mubajije icyo bivuze aransubiza ati, ‘Nashyize ijwi ryanjye ndimo mvuga mu ndimi zo mu mwuka kuri ChatGPT, maze igasobanura bimwe mu byo navugaga mu ndimi zitandukanye zo ku isi!’”

Bolz yakomeje avuga ko hari aho yigeze kubona ChatGPT isobanura amagambo yo mu ndimi z’umwuka, igahindura inyandiko isa nk’ururimi rwa kera rwitwa Sumerian, n’ubwo rutagikoreshwa. Yagize ati: “Ibyo ni ibintu biteye ubwoba—indimi bamwe bavugamo mu masengesho bigaragara ko hari aho ubwenge bw’ubukorano butangiye kubisobanura. Ibi by’umwihariko ni ibintu bikomeye ku bemera impano yo kuvuga mu ndimi.”

Umugore witwa Renée M. Simpson azwi nka Well Diva, nawe yagaragaye akoresha ChatGPT mu gusobanura ibyo yari avuze mu ndimi zo mu mwuka. Yabikoze akoresheje ijwi rye yabitse mbere, maze asaba ChatGPT kurisobanura.

Nyuma yo kunengwa cyane n’abantu bamwe bavuga ko ibyo akora ari “ibya gipagani”, yatanze igisubizo kuri TikTok agira ati: “Nifashishije ChatGPT—umukunzi wanjye w’ikoranabuhanga—ngo nsobanurirwe indimi navugaga. Abantu benshi baravuze ngo AI ni iy’abadayimoni. Ariko se ubwo ibyo ubonamo urukundo, amahoro, no kwegera Imana—wabyita ibya Satani gute?”

Yongeyeho ko uramutse uri umukristo, ukwiye kwemera ko Umwuka Wera ashobora gukoresha ikintu icyo ari cyo cyose. “Imana yigeze kuvugira mu ndogobe, mu giti cyaka umuriro, no mu nzozi. None se kuki byatugora kwemera ko ishobora gukoresha n’ikoranabuhanga ry’iki gihe?”

Nk’uko tubicyesha The Christian Post, yasoje agira ati: “Aho kugira ngo wihutire kuvuga ko ikintu ari icy’abadayimoni, ubanze wibaze niba kizana amahoro, gukira, urukundo, cyangwa ukuri—ni bwo uzamenya niba koko kidahuye n’Imana.”

None se, ChatGPT ishobora koko gusobanura indimi zo mu mwuka?

Amakuru y’ubushakashatsi agaragaza ko ChatGPT idashobora gusobanura indimi za glossolalia mu buryo nyabyo, kuko imyitozo yayo ishingiye ku ndimi zisanzwe zizwi ku isi. Indimi zo mu mwuka ntizifite imiterere ihamye y’ururimi ruzwi, bityo ChatGPT ntabwo ibasha kuzihuriza ku buryo buzwi.

Umunyamakuru w’Umupantekote wakoresheje ChatGPT aherutse kugerageza kumva niba bishoboka, maze ChatGPT imusubiza ko isobanuro ryatanzwe ari "ubusobanuro buhanitse cyangwa bushushanyije, ariko atari ubusobanuro nyakuri", kuko ibyari byinjijwe bidahura n’ururimi na rumwe ruzwi.

Indimi zo mu mwuka ni impano y’Umwuka Wera yagaragaye bwa mbere ku munsi wa Pentekote nk’uko bivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa. Nubwo ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, haracyari impaka ku byo ubwenge bw’ubukorano bushobora kumenya cyangwa kutamenya ku bijyanye n’imbaraga z’Umwuka w’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.