× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byukusenge Claire uzwiho gukora indirimbo zitagira ibihombo yijeje abakunzi be ibintu bikomeye mu 2026

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Byukusenge Claire uzwiho gukora indirimbo zitagira ibihombo yijeje abakunzi be ibintu bikomeye mu 2026

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Byukusenge Claire, yishimira ibyo yagezeho mu mwaka wa 2025. Ingaruka nziza byagize zamuteye umwete wo guteganya kuzakora ibirenzeho mu wa 2026

Byukusenge Claire akomeje kwiyubaka nk’umwe mu bahanzi bake bafite umurongo uhamye w’umuziki utagamije inyungu zigaragarira mu mafaranga, ahubwo ushyira imbere ingaruka nziza ku mitima y’abantu bumva ibihangano bye.

Mu mwaka wa 2026, Claire yijeje abakunzi be ko hari byinshi bikomeye ateganya, birimo ibihangano bishya bizakomeza kwagura ubutumwa bwe bukora ku mutima.

Mu mwaka wa 2025, Claire yagaragaye nk’umuhanzi wanyuze mu bihe bigoye ariko ntacike intege. Nubwo konti ye ya YouTube yari yaribwe, bigatuma ibihangano bye byose biburirwa irengero, yahisemo kongera kwiyubaka atangiza umuyoboro mushya witwa CLAIRE Official, awugira urubuga rushya rw’ivugabutumwa.

Iyo ntangiriro nshya yamuteye umwete, atangira ashyira hanze indirimbo “Urakwiriye Yesu”, ikurikirwa n’izindi zagiye zigira uruhare rukomeye mu gufasha abantu bari mu bihe by’icuraburindi.

Mu bihangano bye byagaragaye cyane mu mwaka ushize harimo “Sinzatinya”, “Nari Nkuzi” yasohotse ku wa 10 Ugushyingo 2025 ari na yo iheruka, ndetse n’izindi zishingiye ku ndirimbo zo mu Gitabo cy’Indirimbo nka “Imbabazi z’Umukiza 104”, “Ump’akanya Yesu 102” n’izindi nyinshi.

Indirimbo “Nari Nkuzi” by’umwihariko yasamiwe hejuru kuko yabaye nk’isoko y’ihumure, aho abantu benshi bayumvise bagaragaje ko yabafashije kongera kubona ibyiringiro no kugarukira Imana.

Claire yagaragaje ko indirimbo ze zishingiye cyane ku buzima bwe bwite n’ibyo yanyuzemo, ari na byo bituma ubutumwa bwe bugera ku bantu mu buryo bworoshye.

Yemeza ko imbaraga ze zidaturuka mu kuba abareba ibihangano bye baba benshi cyane, nubwo abyifuza. Ahubwo, zituruka mu kuba abona abantu nubwo baba ari bake, bakurwa mu bwigunge, mu bwoba cyangwa mu kwiheba, binyuze mu bihangano bye.

Ntabwo yitaye ku mubare w’ababireba cyangwa ku bwamamare, ahubwo ashimangira ko indirimbo ze zitagira “ibihombo” kuko zigira icyo zihindura ku mitima y’abo zigeraho.

Avuka i Kibeho, akaba yiberaho mu buzima bworoheje, bwo kubanza abandi imbere muri byose. Akunda ituze n’ibintu byoroheje bimufasha guhuza ubuzima busanzwe n’umurimo w’Imana yiyemeje. Yemeza ko ibyo yagezeho byose abikesha Imana n’umurava agira mu kuyikorera.

Mu cyerekezo cye cyo mu mwaka wa 2026, Claire ateganya kongera umubare w’ibihangano azasohora, agamije ko ubutumwa atanga bugera kure kurushaho. Akomeza kugaragaza ko umurimo wo kuririmba awufata nk’umuhamagaro, umuha imbaraga zo gukomeza n’igihe ibintu biba bitari kutagenda neza.

Icyifuzo cye ni uko indirimbo ze zikomeza kuba isoko y’amahoro, ihumure n’ukwizera ku bantu benshi kurushaho, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibihangano bye byakoze ku mitima ya benshi mu mwaka ushize, kuri YouTube

Urakwiriye Yesu

Sinzatinya

Nari Nkuzi

Byukusenge Claire, umuhanzi utanga icyizere cyo kuzagera kure mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa BWiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.