Viateur Akuzwe, Umuyobozi Wungirije w’abanyeshuri (VICE GUILD PRESIDENT) ba UR Huye, ni umusore w’uburanga mu gihagararo ndetse no mu ntambuko, ukomoka aho rirasira mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Mirama.
Viateur Akuzwe ni umwe mu banyeshuri bafite CV iremereye ndetse wamenyekanye cyane muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye. Benshi bamuzi ku izina "Akasongoye ihwa". Uretse kuba yiga i Huye, nta Kaminuza atarakandagiramo ku bwo gusohoza intego y’urugendo rwe, izo Kaminuza zindi yazigezemo ku bw’inshingano z’ubuyobozi.
Viateur Akuzwe yatangiriye urugendo rwe rw’amasomo mu mashuri y’inshuke ku kigo cya Good Foundation, akomereza muri Morning Star Primary School ari ho yatsindiye ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, akomereza ayisumbuye muri Nyagatare Secondary School.
Yize kandi muri GS Nyagatare aho yigaga Indimi n’Ubuvanganzo (LKK). Nyuma y’aha ni bwo yatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ajya kwiga muri University of Rwanda - Huye Campus muri College of Arts and Social Sciences, muri ’Department of Development studies’.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira ni bwo ahabwa Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Afite ishimwe ry’igitsikamutima ku Mana kuko yabanye nawe. Ati "Ndabyishimiye cyane, rwari urugendo rutoroshye gusa Imana yabanye nanjye".
Paradise yegereye uyu musore Akuzwe Viateur umunyeshuri usoje amasomo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, imubaza uko yiyumva ku bw’intambwe ateye. Akuzwe yatangiye yibwira abatamuzi, ati :"Viateur ni umuntu ukunda gukorera ku gihe, kubana na benshi, gusenga, gutarama, gufasha abatandukanye ntarebeye ku butoni.
Kandi ndi umwe mu biteguye gukora Graduation rwose izaba ku wa 25 Ukwakira 2024, ndabyishimiye cyane, rwari urugendo rutoroshye gusa Imana yabanye nanjye, mama, bashiki banjye nkunda ndetse na murumuna wanjye n’inshuti bangumye bugufi.
Gusa imyiteguro yo nta kidasanzwe kuko byose birahari ndetse n’abanshyigikiye barahari bivuze ko nta gihunga rwose, ni uguserukana ishema n’isheja".
Yakomeje agira ati: "Nishimiye uyu munsi udasanzwe kuri njye ndetse by’umwihariko nshimishijwe nuko nagize amanota meza rwose ngereranije n’ukuntu biba bitoroshye."
Ntiyihereranye ubumenyi bw’urugendo rwe yanagiriye inama abamugwa mu ntege ati: "Abari inyuma yanjye ndabashishikariza gukora umukoro wabazanye ari wo wo kwiga ndetse nkababwira ko gukora ikintu mu mwanya wacyo ari byo bituma habaho iterambere rya muntu ku giti cye, ndetse sinakibagirwa kubabwira ko hamwe no gusenga inkuta zose zivaho".
Twamubajije kandi urugendo rwe mu miyoborere ya Kaminuza dore ko yari Vice Guild, agira ibyo atangaza ati: "Nk’uko ubivuze, nabaye muri URSU imyaka ibiri, aho nari natangiye ndi Umuyobozi wa School ya Governance, Development and Society 2022-2023, nyuma mba Umuyobozi Wungirije w’abanyeshuri (VICE GUILD PRESIDENT) 2023-2024.
Ibi byose byambereye imbarutso mu kuzamura urwego rw’imibanire, imyitwarire ndetse n’imitekerereze ntibagiwe imikorere byose mbikesha abo mpura nabo, umuryango ndetse na experience".
Uyu musore yabaye kandi President wa Environment Club, Solution Officer of Students HUB UR Huye, Deputy Regional Head of Mission, East Africa under FALAS (Federation of African Law Students) ndetse na College of Arts and Social Sciences students representative in UR Academic senate.
Si ukuyobora gusa yatsindiye imidari ya zahabu (Gold medal 3) muri National Athelete inshuro 3 ndetse n’umwe wa Silver mu kwiruka n’amaguru, atwara igikombe cya Rugby, ndetse akinira ikipe ya UR Grizzlies.
Ati: "Kuyobora ni ikintu kidasanzwe aho umuntu amera nk’ufashe ubuzima bw’abandi akabugira ubwe, ni ho usanga umuyobozi abikora nk’uwikorera bivuze ko nasanze ari umugisha udasanzwe.
Yavuze ko intambwe ateye mu masomo ye abicyesha Imana kuko ari yo yamushoboje. Aragira ati: "Byose ni Imana gusa sinjye. Nk’uko nabigatutseho hejuru Imana irera, ndetse ndayizera cyane, ndayivuga ndetse imirimo yayo irahebuje.
Muri make hatabaye Imana mba narateshutse nkakora ibiterekeranye n’intego y’urugendo nari ndimo bigatuma ntana, gusa Imana yabanye nanjye".
Viateur Akuzwe yuzuye amashimwe ku bwo gusoza Kaminuza
Hano Viateur Akuzwe yarahiriraga inshingano za Vice Guild wa UR Huye
Twabanye neza, none aradusize ,gusa yumveko tukimukinda azajye anyaruka adusure
Imana ibishimirwe kandi ikimeze imuteze intambwe , twizeyeko nibindi izabikora
Imana ishimwe yo yakubaye hafi
Shimye imana yo itaga ibyo uyisabye nukuri hashimwe yesu wabikoze wabanye nawe murugendo ndose waciyemo imana ihabwe icyubahiro 🙌 🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙌 nukuri nshumiye imana nahimira na babyeyi wawe bakureze neza kd nucike intege murugendo rwose rwogusenga thank you so much 🙏 thanks may God bless you more
Nukuri burya Viateur ndamukunda peeeee,yatubereye foundation y’ubuzima ,ndetse nkunda u buryo ari umuntu wicisha bugufi akaganira na buri wese ,mu ntambwe idasobanya kandi y’ubudasa rero bimvuye ku ndiba z’umutima Bwana viateur Nkwifurije insinzi mu buzima bwo hanze kandi nzaguhora ,imana muzabane
Intore namenye nkihataha inkindi yambaririye irijabiro biganza byanzika bitiganda rukataza bigwi wanze ibyikinani kimenya bose rwambara bigwi bikwiye hazaza heza hazira icyaha, ngaho ganza nkundirwa kubarikana yakimiranye ubwema kuntango none Dore utanze uruharo rwiza !!!!!!!!! Imana yacu igukomeze inkokora kotaniro ryabarashi. Ntabiziraho bizira udatezuka !