Mu rugendo rutagatifu rwiswe ‘Twende Jerusalem’ Israel Mbonyi aherutsemo mu gihugu cya Israel, yakiriwe ndetse ahurira ku rubyiniro n’abarimo Avraham Tal icyamamare mu muziki wa Gospel muri Israel.
‘Twende Jerusalem’ ni urugendo rw’iminsi icyenda rwatangiye tariki 16-24 Mata 2022, abarwitabiriye bakaba baramaze iyi minsi batemberezwa ibice bitandukanye by’iki gihugu cy’amateka akomeye ku bemera Imana.
Ni urugendo rwateguwe na sosiyete ‘Go Tell’ ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda. Uru rugendo rwaririmbyemo Israel Mbonyi ndetse n’umunya-Israel, Avraham Tal. Ibitaramo bahuriyemo byaritabiriwe cyane ndetse amatike yabaga yashize (Sold Out).
Uretse ibitaramo bibiri aba bahanzi bakoreye muri Israel, abitabiriye uru rugendo batemberejwe imwe mu mijyi n’ahandi hantu h’amateka harimo; Jerusalem, Tel Aviv, Caesarea, Galilee, Dead Sea, Bethlehem, River Jordan, Capernaum na Garden Gethsemane.
Bimwe mu bintu byakomeje uru rugendo, ni uko rwahuriranye na Pasika ku buryo abarwitabiriye bagize amahirwe yo gukorera isengesho ryo kwizihiriza umunsi w’Izuka rya Yezu muri iki gihugu gifite amateka akomeye mu bijyanye n’iyobokamana.
Ibyo wamenya kuri Avraham Tal
Avraham Tal ni umuhanzi wo muri Israel wavutse tariki 28 Ugushyingo 1976, uyu yari umwe mu baririmbyi bakomeye mu itsinda ryanditse amateka muri iki gihugu ryitwa ‘Shotei Haneyuah’ yabarizwagamo kuva mu 1998 kugeza mu 2007.
By’umwihariko indirimbo z’iri tsinda zakunzwe yanditse harimo iyitwa ‘Mi’ n’iyitwa ‘Kol Galgal’.
Uyu muhanzi afite amavuko muri Afurika kuko ababyeyi be bavuka muri Algerie na Moroc bose bakaba baragiye gutura mu Bufaransa uyu mugabo akiri umwana icyakora baza kwimukira muri Israel mu 1970.
Ibinyamakuru byo muri Israel bivuga ko uyu muhanzi yatangiye umuziki afite imyaka icyenda gusa y’amavuko.
Icyo gihe yarwaye ijisho biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro, aho yari arwariye yari yegeranye n’undi musore ucuranga piano.
Byatumye Tal nawe atangira kwiga kuyicuranga birangira ayimenye ndetse atangira no kwiga gucuranga ibindi bicurangisho nka gitari n’ingoma.
Mu bwana bwe Tal yacuruzaga ibinyamakuru mu mujyi aha akaba ariho yakuye ubushobozi bwo kugura ibikoresho bye bya muzika.
Nubwo yikorera indirimbo ze akazicurangira ndetse nyinshi akaziyandikira nta shuri ry’umuziki yigeze akandagiramo.
Nk’uko twabibonye haruguru uyu muhanzi mu 1998 amaze gukora imyaka ye y’igisirikare, yinjiye mu muziki anyuze mu itsinda rya ‘Shotei Haneyuah’ yabereye umuririmbyi mukuru n’umwanditsi w’indirimbo kugeza mu 2007.
Nyuma yo gutandukana kw’iri tsinda, Tal yatangiye urugendo rwa wenyine mu muziki.
Mu 2008 nibwo yasohoye album ye ya mbere yise "Avraham Tal", iyi album yakurikiwe n’iyo yasohoye mu 2010 yise ‘Orot’. Mu 2013 yasohoye iyitwa ‘Shoshana’ mu 2016 asohora iyitwa ‘Achshav Hayim’ mu gihe mu 2017 aheruka gusohora iyitwa Avraham Tal Live.
Bakoreye ibitaramo bikomeye muri Israel
Src: IGIHE