× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byatangiye umuhungu wa Aburahamu na nyina Hagayi baseka Sara n’agasuzuguro kenshi: Inkomoko y’intambara ya Israel na Palestine

Category: Ministry  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

Byatangiye umuhungu wa Aburahamu na nyina Hagayi baseka Sara n'agasuzuguro kenshi: Inkomoko y'intambara ya Israel na Palestine

Intambara mu gihugu cya Israel na Palestine ikomeje guhitana abantu benshi cyane. Abantu benshi bibaza icyo ibi bihugu byaba bihuriyeho cyane ko ari ibihugu byakunze kuvugwa cyane muri Bibiliya.

Bibiliya igaragaza ko isi n’ibiyiriho byose byaremwe n’Imana ndetse inarema umugabo n’umugore aba ari bo baba inkomoko y’abandi bose batuye isi. Mbere y’abo bantu babayeho, Imana yo ubwayo yari iriho kandi niyo yabihereye amazina. Umugabo imwita ADAM naho Umugore yitwa EVA.

Abakomotse kuri Adam na Eva, barabyaye barororoka bakwirakwira hirya no hino ku isi uko ibihe byagiye bisimburana. Ku gisekuru cya 7 uvuye kuri ADAM, abantu batangiye gukora ibyangwa n’Imana hanyuma ibarimbuza umwuzure barazimira.

Nyuma ya Noah, abantu bongeye kuba ibyigomeke ku Mana bongera gukora byinshi bibi kandi yanga urunuka. Kuri iyi nshuro, Imana ntiyongeye guhitamo kubarimbura nk’uko yari yarabigenje mbere ahubwo yahisemo umuntu uzaza kwigisha rubanda gukora ibyo yemera.

Niko gutoranya Aburahamu mu isi hose, wabaga mu gihugu cyitwa URI cy’Abakarudayi akagira se witwaga TERAH, umagabo wari ukomeye cyane mu kubaza no kurema imana zibaje cyangwa se ibigirwamana. Ibi biboneka muri Bibiriya mu gitabo cy’Itangiriro.

Kuba Aburahamu yaratoranyijwe niyo nkomoko y’intambara z’urudaca hagati ya ISLAEL NA PALESTINE (Abarabu n’abayahudi).

Imana yahaye amategeko Aburahamu yo kuva mu gihugu yari aturanyemo na se URI y’abakarudayi, ngo ajye gutura i Kanani aho Imana yagombaga kumwereka ari na ko guhinduka umwigisha w’amategeko y’Imana Rurema umutegeka w’ijuru n’isi.

Imana yohereje Aburahamu muri iki gice kuko cyari ihuriro ry’abantu benshi ndetse banaturukaga imihanda yose. Aba bavaga muri Africa, Asia ndetse n’Uburayi bakahaca bakora ibintu binyuranye, ku isonga hakaza ubucuruzi, akaba ariho hari ibirindiro by’amasoko y’amahembe y’inzovu, impu, amabuye y’agaciro n’indi byinshi.

Aburahamu amaze kugera i Kanani, yahawe amasezerano n’Imana ko icyo gihugu yari agezemo azagihererwamo umugisha uzagera ku rubyaro rwe n’abandi bose bazarukomokaho n’ubwo Aburahamu n’umugore we Sarah batiyumvishaga uburyo bazaba Sekuru w’amahanga.

Aburahamu wari ufite isezerano ryo kubyara, yashatse kwicira inzira kugira ngo abyare Imana idakorwa n’isoni kuko bombi bari bamaze kugera mu zabukuru, niko kujya inama n’umugore we Sarah yo kubyarana n’umujakazi we.

Sarah yashyingiye Aburahamu umuja we w’umunyamisiri witwaga Hagayi babyarana umwana w’umuhungu bamwita Ismael. Bibiliya ikomeza ivuga ko igihe hagayi yari atwite, yatangiye kugaragariza agasuzuguro kajejeta nyirabuja Sarah.

Inkomoko y’ako gasuzuguro, ni uko yari amaze gukora ibyananiye Sarah (kubyara). Icyo gihe ngo yabaye umugore watoneshwaga cyane kuko yari amaze kuzana ikibondo mu muryango nyuma y’igihe kirekire barahebye.

Nyuma rero yo kuvuka kwa Ismael umuhungu wa Aburahamu na Hagayi, byatwaye imyaka 14 kugira ngo Sarah nawe abyare umwana w’umuhungu witwa Isaka wabaye umugisha kuri Sarah kuko yongeye guhabwa agaciro nk’umugore mu rugo rwe.

Umunsi umwe Isaka amaze gucuka ari kumwe na nyina Sarah, Ismael na Hagayi mama we bahagaze ahirengeye barabareba cyane barabaseka ariko bivugwa ko byari bivanze n’agasuzuguro.

Ibyo bintu byaje kubabaza Sarah bituma abasabira kwirukanwa ndetse biba bityo kubera ko Aburaham yari yarasezeranyije Imana na Sarah kuzamukunda cyane.

Hagayi yahise ashakira umugore Ismael hanyuma arabyara arororoka cyane bikavugwa ko yabyaye abana barenga 12 ndetse akagira n’abagaragu benshi cyane. Ku rundi ruhande Isaka arongora Rebecca nabo baje kubyarana Yakobo na Esawu. Nabo barororoka.

Yakobo yaje kubyara abana 12 bose bitwa imiryango 12 ya Israel. Abakomotse ku rubyaro rwa Ismael bose baje kuba abarabu dore ko nyina wa Ismael yari umunyamisiri naho abakomotse ku rubyaro rwa Isaka baza kuba Abayahudi ubwoko Imana yishimira nk’uko Bibiliya ibivuga.

Abarabu bakomoka ku rubyaro rwa Ismael umwana wa Aburahamu yabyaranye n’umujakazi we Hagayi ukomoka mu misiri. Abayahudi ni abakomotse ku rubyaro rwa Isaka umuhungu w’isezerano Imana yari yarasezeranyije Aburahamu na Sarah.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.