Umuhanzikazi wo guhangwa amaso Cynthia Umulisa agiye gukora ibitaramo bikomeye bizabera mu bihugu by’Akarere ka Africa y’Uburasirazuba "East Africa Tour".
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Umulisa Cynthia yagiranye na Paradise, yatangaje amakuru y’ibitaramo bikomeye cyane agiye gukorera mu bihugu hafi ya byose bigize Africa y’Iburasirazuba (EAST AFRICA).
Uyu munyarwandakazi usanzwe ukorera indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu Rwanda, afite indirimbo ebyiri zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Izo ndirimbo zirimo iyitwa "Ubutware" n’iyitwa "Ni Yesu", ziri ku rubuga rwa YouTube rwitwa Jam Global Music. Zimaze igihe gito zisohotse kandi imibare y’abazireba ikomeje kuzamuka.
Nk’uko yabitangaje, imwe muri izo ndirimbo yitwa "Ni Yesu" yasohoye ku itariki 08/08/2023, ni yo izaba ihagarariye izindi mu bitaramo ari gutegura yise "NI YESU CHRISTMAS CELEBRATION FESTIVAL 2023" bizazenguruka East Africa.
Umulisa Cynthia yatangaje ko ibi bitaramo bizatangira mbere ya Noheri, bikarangira Ubunani buvuyemo. Ari kubitegura afatanyije na Jam Global Music imufasha mu muziki we.
Ibitaramo bizaba mbere ya Noheri bizatangirira mu gihugu cy’u Burundi ku itariki ya 10/12/2023 bikomereze mu Rwanda ku itariki ya 16/12/2023 bisorezwe muri Uganda ku itariki ya 23/12/2023.
Ibizaba Noheri irangiye, bizatangirira muri Kenya ku itariki ya 30/12/2023 bisorezwe muri Tanzaniya ku itariki ya 07/01/2024.
Ntabwo abitabira ibitaramo bibanziriza Noheri ndetse n’ibiba nyuma yayo baherukaga kubyumvamo ijwi ryiza cyane, ry’umukobwa ukiri muto wiyemeje kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel).
Yabajijwe niba izi ndirimbo ebyiri ari zo zonyine azaririmba muri ibyo bitaramo, avuga ko hari izindi nyinshi ari gutegurira abakunzi be kandi ko na zo zizaririmbwa.
Yirinze kugira icyo atangaza ku mazina cyangwa ku mubare wazo ariko icyo ahamya adashidikanya ni uko ari nziza kandi zizagera ku mitima ya benshi.
Uyu muhanzi yabajijwe nanone ku bandi bahanzi bazaba bari kumwe na we, na bwo yirinda kugira icyo abivugaho. Icyo yavuze ni uko imyiteguro irimbanyije bityo ko atahita atangaza niba azaba ari kumwe n’abandi cyangwa ngo avuge amazina yabo.
Si ubwa mbere twakumva ibitaramo nk’ibi ariko icyo tutigeze twumva ni umwihariko uzaba uri muri ibi bitaramo by’Umulisa Cynthia.
Kugira ngo wowe ukunda Imana n’indirimbo ziyihimbaza ndetse ukaba ukunda ibitaramo bisingiza Uwiteka uzishime kurushaho mu gihe uzaba uri kumwe n’uyu muhanzi, hera nonaha witegure kuzitabira igitaramo kidasanzwe kizabera mu Rwanda ku itariki ya 16 Ukuboza uyu mwaka niba wumva utagera mu mahanga.
Gusa wowe utari mu Rwanda ariko ukaba uri muri ibyo bihugu, urumva ko ari nta cyo Uwiteka atakoze ngo bikwegerezwe. Nta kindi wakora muri iyo myiteguro kiruta kuba wakwitoza kuririmba indirimbo "Ni Yesu" izaba iri mu ziyoboye izindi ndetse yitiriwe n’igitaramo.
Cynthia yabajijwe amazina y’uduce ibyo bitaramo bizaberamo muri buri gihugu, avuga ko na byo biri mu bigitegurwa. Mu makuru mashya yiteguye gutangaza mu minsi mike ibyo byose azabivugamo.
Ubuze muri ibyo bitaramo, ntiwazabona uko wunga mu rya Dawidi wagize Ati: "Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose." (Zaburi 145:1).
Cynthia Umulisa ni umwe mu banyempano bahembwe mu irushanwa ryitwa RSW Talent Hunt ryahembye miliyoni 10 Frw uwabaye uwa mbere. We yegukanye igihembo cya People’s Choice Award. Iryo rushanwa ritegurwa na Rise and Shine World Ministries.
Cynthia agiye gukora ibitaramo bizenguruka East Africa
Ibitaramo bya Cynthia bizabera mu bihugu bitanu birimo n’u Rwanda
REBA INDIRIMBO "NI YESU" CYNTHIA UMULISA YITIRIYE IBITARAMO BYE