Mu gihe mu Rwanda hashize iminsi micye amasaha y’utubyiniro n’utubari agabanyijwe, hagiye gutangira akabyiniro k’abarokore kiswe ‘Gospel Club’ aho bazajya bahurira bagasabana bakabyina bigashyira cyera.
Ubusanzwe ucyumva ijambo akabyiniro, wumva ‘Night Club’ cyangwa ‘Boite de nuit’ ahantu hahurira abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bakabyina bananywa inzoga n’ibindi bijyana na zo. None mu kabyiniro k’abarokore hazaberayo ibiki?
Umwe mu bari gutegura ‘Gospel Club’, aganira na RadioTv10 ducyesha iyi nkuru yasobanuye ko impamvu ari uko abarokore nyuma yo ku kuva mu rusengero batagira ahantu ho kwidagadurira bumva indirimbo zo guhimbaza.
Ati “Abantu bo mu rusengero iyo bavuyeyo nta handi bagira ho gusohokera bigatuma bifata ntibagire ubundi busabane. Akenshi ni ho haturuka agahinda gakabije (Depression) kandi twitwa abizera, rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo bahure basangire ariko banaramya Imana.”
Kuri Poster y’aka kabyiniro Paradise.rw yabashije kubona, bigaragara ko gafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023 kuri Centre Saint Paul kuva saa kumi z’umugoroba. Bavuga ko ari ijoro ryo kuramya Imana ry’aba star ba Gospel "All Star Acapella Worship Night".
Twamenye ko abari bwitabire bari buririmbirwe n’abahanzi barimo Bosco Nshuti, Eric Mucyo, Jimmy Star na Sam Inkuba. Dj Spin niwe uri buvangavange umuziki. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP.
Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubaho akabyiniro k’abo mu idini ridakozwa iby’Isi