Mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro ni bwo Imana yashyize ishimwe riremereye mu mutima wa Bosco Nshuti na Vanessa Tumushime nyuma yo kwibaruka imfura yabo bise IHIRWE NSHUTI PALTI.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw nyuma yo kwibaruka, Bosco Nshuti yagize ati: "Ni ibyishimo mu mutima wanjye, kubyara murabizi ko biryoha, twashimye Imana kuko niyo yabikoze, kuri ubu yaduhinduriye amazina iduha izina rishya ryiyongera ku mazina twari dusanganywe".
Uyu mwana w’umuhungu Ihirwe Ishimwe PALTI (Risobanura ngo God Liberates) akaba yavukiye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi bafite izina rifite ubusobanuro buremereye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, winjijwe mu mitima y’abakunzi ba Gospel n’indirimbo yise "Ibyo Ntunze".
Nyuma yo kumwakirana yombi mu kibuga, ntiyatengushye abakunzi be dore ko yahise abahereza ku mbehe ishyushye izindi ndirimbo nziza nka "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n’ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y’Imana" na "Ni muri Yesu,Yanyuzeho,Rukundo, n’izindi.
Ni umwe mu bantu bakomeje kugarura abantu kuri Kristo bitewe n’ubutumwa atanga bwibanda ku musaraba wa Yesu Kristo ndetse no ku mumaro w’amaraso ya Yesu Kristo ku itorero akanabamenyesha amakuru meza ku bazabasha kwinjira mu murwa wera.
Bosco Nshuti na Vanessa Tumushime basezeranye kubana akaramata kuwa 19/11/2022. Nyuma yo gusezerana, basangiye n’inshuti zabo mu muhango wabereye Saint Ignatius.
Bosco Nshuti na Vanessa bibarutse imfura
Bosco Nshuti na Vanessa bibarutse imfura