Bosco Nshuti ukomeje kugirira ibihe byiza ku mugabane w’u Burayi yahaye abakunzi be indirimbo "Byose ni wowe".
Nk’uko bisanzwe, yinjira mu ndirimbo afashe micro neza, asaba abari mu ikoraniro gukoma mu mashyi. Mu ijwi rituje ryakiramyi ati: "Amashyi yanyu ntabwo ndi kuyumva", abari aho bahitamo kumvira umwuka bagakomera Imana amashyi. Atera Alleluiah, agakomerwa amashyi.
Ibirori bitangizwa n’abakaraza b’ingoma za kizungu barangajwe imbere n’umusore wambaye ishati y’urwererane, ibi bituma Bosco Nshuti yizihirwa afatanyije n’abakobwa cyangwa se abadamu bigaragara ko biteguye gutanga imibiri yabo ho ibitambo bishimwa na Kristo hagamijwe guhesha Imana icyubahiro. Ibi bituma Alleluiah ya kabiri yikirizwa bihambaye.
Bosco Nshuti uba ugaragiwe n’imbaga ibyinana ingoga ahita yataka indirimbo agira ati: "Byose ni wowe, byose ni wowe, Mana ntacyo mfite ntahawe nawe", asubiramo iki gika ubugira kenshi agamije gushimangira ibanga rihambaye riri mu Bumana.
Ibi byatumye Paradise yegera uyu mujyaburayi tumubaza kuri iyi ndirimbo. Yagize ati: "Mba ndirimba mbwira Imana ko nta kintu na kimwe mfite ntahawe nayo, kandi ko amasoko yanjye yose ari mu Mana."
Ni indirimbo uyu muramyi asohoye nyuma yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi dore ko kuri ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Sweden aho yitabiriye ubutumire mu gitaramo cyiswe "Thanksgiving Overnight".
Ni igitaramo yatumiwemo n’itorero ryitwa "Cross For Life Church" riyoborwa na Pastorr Eddy Valery Ngabirano. Ni igitaramo giteganyijwe uyu munsi kuwa 11/10/2024.
Amakuru Paradise icyesha nyir’ubwite, kuwa 04/10/2024 ni bwo twamenye ko Bosco Nshuti yerekeje ku mugabane w’u Burayi. Agaruka kuri uru rugendo rwe yavuze ko ari urugendo rw’umugisha kuri we akaba yatangaje ko yakiriwe neza.
Iyi ndirimbo ye nshya ije ikurikira "Nganiriza", "Ntacyantandukanya", "Impano" na "Amenipitia" iri mu rurimi rw’igiswahili. Uyu muramyi akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo "Yanyuzeho","Ni muri Yesu", "Ibyo ntunze" n’izindi.
Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda akaba afatwa nk’umwe mu banditsi beza mu muziki wa Gospel akaba ndetse ari umwe mu bakunzwe by’ikirenga bitewe n’uburyo asusurutsa stage. Anabarizwa muri New Melodie Choir.
Bosco Nshuti ari kubarizwa i Burayi muri gahunda z’ivugabutumwa
Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya "Byose ni wowe".
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "BYOSE NI WOWE" YA BOSCO NSHUTI