Boanerges Gospel Group ni itsinda rikorera umurimo w’Imana muri Bethesda Holy Church mu Gakinjiro ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Iri tsinda rya Boanerges Gospel group ryatangiye muri 2004 ubwo bari bakiri abana, bagenda bakura, ubu bageze ku baririmbyi 154.
Ubu ryashyize hanze indirimbo yitwa "Mbega urukundo", yagiye hanze ku wa 09 Ukuboza 2023. Iyi ndirimbo irimo amagambo meza kandi ikoranye ubuhanga ndetse ifite abaririmbyi bafite impano .
Mu kiganiro na Paradise, Mary Cynthia Ingabire Umuyobozi wa Boanerges Gospel Group yagize ati: "lntego yacu ni ukuvuga ubutumwa bwiza tukabona abantu biyegurira Imana cyane cyane urubyiruko".
lri tsinda rimaze gukora indirimbo 5 z’amashusho (videos) n’amajwi (audios) ziri kuri YouTube Chanel y’iri tsinda “Boanerges gospel group“ ndetse na Instagram, Facebook na TikTok naho wahabasanga.
Si ibyo gusa kandi bamaze gukora ibikorwa byiganjemo ibitaramo n’ibiterane mu ivugabutumwa bagenda bakora. lri tsinda Boanerges Gospel Group rifite indirimbo zagiye zikundwa dusangamo nka "Uyu mubiri","Humura","Ntawamenya" n’izindi.
Boanerges Gospel Group ni itsinda rikorera umurimo w’Imana muri Bethesda Holy Church
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BOANERGES GOSPEL GROUP