× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bikwiye guhinduka muri Gospel! Dore inkota 3 ba Siba bakoresha bagonganisha abaririmbyi n’abanyamakuru

Category: Ministry  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bikwiye guhinduka muri Gospel! Dore inkota 3 ba Siba bakoresha bagonganisha abaririmbyi n'abanyamakuru

Iyo usomye mu gitabo cya 2 cya Samuel 16:1 havugwamo inkuru z’umugabo witwa Siba wari umugaragu wa Mefibosheti wazanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko,kandi zikoreye amarobe y’imitsima Magana abiri n’amasere y’imizabibu zumye ijana, n’ayandi ijana y’imbuto zo mu cyi n’imvumba ya vino.

Uyu mugabo wari uje gusanganira umwami Dawidi ntiyagenzwaga na kamwe dore ko ubwo umwami Dawidi yamubazaga aho shebuja Mefibosheti ari yamuteranyije na Dawidi mu mvugo yuje ikinyoma ati "Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati "Ubu inzu ya Israeli izansubiza ku ngoma ya Data."

Mwibuke ko Mefibosheti yari mwene Yonatani akaba n’umwuzukuru wa Sauli wahoze ari umwami wa Israeli. Iki kinyoma cyagize ingaruka zikomeye kuri Mefibosheti wari waramugaye ibirenge dore ko cyatumye Dawidi anyaga Mefibosheti ubutunzi yari yaramugabiye abuha Siba. Nguko uko bijya bigenda.

Gospel ikomeje gutera imbere bigaragarira amaso ya buri wese. N’ikimenyimenyi kuri ubu igihe cyo gutunga Gospel kigeze mu marembera hakimakazwa gutungwa na Gospel. Muri iyi minsi biragoye ko hashira ibyumweru bibiri hatabaye igitaramo muri Gospel cy’akasamutwe.

Ubwiyongere bw’ibitaramo ahanini bituruka ku kuba mu babikora zitanga umukamo mu buryo bw’Umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri. Ikimenyimenyi, kuwa 05/05/2024, umuramyi Chryso Ndasingwa umwana w’i Nyamirambo winjiye mu muziki ku mugaragaro mu gihe cya Covid 19 yanditse amateka akomeye akora igitaramo cy’amateka yuzuza BK Arena.

Umunsi ubanziriza iki gitaramo, umuramyi Vumilia Mfitimana ubarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi bazwiho kuba baramize bunguri ibyanditswe byera birimo Igitab cyitwa Intambara ikomeye, nawe yaramaze iminsi yujuje ihema ryo muri kaminuza ya UNILAK ryakira abantu barenga ibihumbi bitanu anahundagazwaho imigisha y’ifeza.

Si ibi gusa kuko na Rurangiranwa Prosper Nkomezi, Kristo yamufashije guhembura ibihumbi byataramanye nawe mu ihema rya Camp Kigali kuwa 12/05/2024. Buriya rero buri rugamba rugira intwari, intwarane abarugwaho ndetse n’ibigwari. Iyo habayeho gutahukana intsinzi bituma ubutaha iyo hakenewe abandi basirikare haboneka umubare munini w’abashaka iryo shema.

Uko ni ko no kuba Gospel itera imbere bituma hinjiramo bene Sikewa benshi (Soma Ibyak 19:14). Ubwo bwiyongere bwa ba Siba na ba bene Sikewa butuma ba mpemuke ndamuke biyongera (Ibi nka Paradise tubivugiye mu rwego rwo guharanira kubaka Gospel izira icyaha, icyago ndetse n’icyasha).

Bene aba usanga akenshi barinjiye muri Gospel badafite ishyaka ry’umurimo w’Imana ahubwo bashyize imbere inyungu bwite. Uzasanga muri bo hari abafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zo kwera. Banyura inzira z’umwijima bagamije kugera ku ntego zabo.

Paradise yabateguriye inkota 3 bene aba bifashisha kugira ngo bagonganishe abantu bityo bagere ku ndoto zabo:

Guhimbira ibyaha mugenzi wawe!: Akenshi muri Gospel uzasanga buri muririmbyi afite uburyo yateguyemo ibintu bye. Mbere yo gukora indirimbo abanza gutekereza Studio azatunganyirizamo amajwi ndetse n’amashusho, imyambaro azakoresha ndetse n’uburyo azamenyekanishamo igihangano cye (Promotion Strategies).

Hari igihe uzasanga bimwe mu byo umuramyi runaka yateguye atari byo yakoze. Urugero hari ubwo ahamagara producer runaka amumenyesha ko ariwe uzamufatira amashusho cyangwa amajwi akabimubwira hari mugenzi we ubyumva.

Kubera ko aba afite undi muntu aryaho icya cumi (Abo mu kibuga mwabyumvise) wa mukomisiyoneri ahita amwumvisha ko uwo mu producer atakigezweho, atagiha umwanya akazi asigaye amarana project amezi 6, asigaye yibera mu bagore cyangwa mu nzoga, nyamara ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Har ubwo uyu muririmbyi yumva amabwire bitewe n’icyizere agirira wa muntu bikarangira ahisemo kureka uwo bari gukorana akerecyeza ha handi bamujyanye akazamenya ukuri indirimbo yarasohotse.

Kubeshya ko runaka adashoboye: Umwe mu ba Producer ukorera muri label ibarizwa Nyamirambo waganiriye na Paradise aherutse kugaragaza agahinda mu kiganiro twagiranye bitewe n’uburyo yagiye atakaza abakiriya biturutse ku bo yitanga inshuti ze zikamwubikira urusyo.

Yagize ati "Iki kibuga kiranyerera, biragoye kumenya inshuti nyanshuti n’abiyita inshuti kuko hari projet ihagaze miliyoni 20 Frw yanshiye mu myanya y’intoki bitewe n’umwe mu bo nitaga abajyanama banjye".

Uyu mu producer yavuze ko byatangiye ubwo yahamagarwaga n’umwe mu bahanzi bo muri Diaspora amubwira ko aje mu Rwanda kandi ashaka ko bagirana amasezerano y’imikoranire akamutunganyiriza albumu y’indirimbo 12 zifite amajwi ndetse n’amashusho.

Si ibyo gusa kuko uwo mu diaspora yamubwiye ko hari n’abandi baramyi babiri baba muri USA bagombaga gukorana izindi Albums ebyiri. Producer yabonye uwo mushinga ari mwiza awuganiriza umwe mu banyamakuru yafataga nk’umujyanama we ndetse ku munsi nyir’izina w’ibiganiro uwo munyamakuru nawe yari yicaye kuri table ronde akurikirana buri cyose.

Icyavuyemo ni uko nyuma y’ibiganiro wa munyamakuru yahise aca ruhinganyuma inshuti ye magara abwira wa muramyi ko producer adashoboye ndetse ko hari n’abandi bahanzi yaririye amafaranga ntabakorere imishinga. Byarangiye amujyanye mu yindi studio bafitanye imikoranire yibonera komisiyo undi asigara aririra mu myotsi. Ngayo nguko.

Kwiyitirira Imirimo y’Umwami: Aha ho reka twifashishe ibyanditswe byera: II Samuel 12:26-28 Hagira hati "Bukeye Yowabu atera i Raba y’Abamoni, atsinda ururembo rwabo. Ahera ko atuma intumwa kuri Dawidi atya ati “Narwanye n’ab’i Raba, kandi nahindūye umudugudu w’amazi. None teranya abantu basigaye aho, uze ugerereze imbere y’umudugudu uwutere, uwuhindūre ne kuba ari jye uwuhindūra, bakawunyitirira.’

Kimwe mu bibazo bikomeje kugonganisha ababarizwa mu gisata cya Gospel ni abantu biyitirira imirimo y’Imana. Ugasanga umuntu ati ’ninjye nazamuye umunyamakuru runaka cyangwa se umuhanzi runaka. Habe no kuvuga ngo Imana yanyuzemo inkoresha iby’ubutwari imfasha gushyigikira runaka ava ku rweg rumwe ajya ku rundi.

Kuri ubu hari abantu batakivugana bitewe n’impamvu yo kuba barafatanyije umurunga ubwami bwo mu Ijuru bugashyirwa hejuru hagakurikiraho kutavugana no kugirana ishyamba. Nonese niba koko warafashije umuntu kugira ngo ubwami bw’ijuru bwamamare kuki wafata iya mbere ukamurwanya kubera ko hari ibyo mutumvikanyeho?

Nyamara muri Mariko 3:24 Yesu yagize ati "Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo ntibubasha kugumaho’’. Nyamara Yowabu yakatubereye urugero rwiza, yanze gutsinda i Raba wenyine kugira ngo atitirirwa imirimo y’Umwami. Yakobo 4:17 "Nuko rero uzi gukora neza ntabikore bimubereye icyaha".

Nk’uko byavuzwe hejuru aba umwe agatukisha bose, birashoboka ko ijanisha rinini muri iki kibuga ari abahirimbanira ko ingoma ya Kristo yakogezwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ariko ntitwakwirengagiza ko agasemburo gake gatubura irobe ryose. Wakwibaza uti’’Ese kuki noneho paradise? Ntawabogamira ku munzani Imana idahengamiyeho, yaba yifitemo impano itava mu ijuru.

Ntidushyigikiye uwo ari we wese watukisha izina ry’Uwiteka twahamagariwe kwamamaza, ntitwifuza uwo ariwe wese wahindanya imirimo ba sogokuruza bamaraniye.

RYOHERWA N’INDIRIMBO IRI MU ZA GOSPEL ZAREBWE CYANE KU ISI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Benedata,
Umwami Imana abahe umugisha murimo kubaka umurimo w’Imana neza, Muhagaze mu mucyo w’Ijambo ry’Imana.
Ndafashijwe cyane, Ndize, nize ko Hakiri 7000 byabahanuzi Umwami Imana yibikiye no mu Itangazamakuru.
Ndujujwe
Muhabwe Umugisha

Cyanditswe na: T.JOHN  »   Kuwa 16/05/2024 10:10

Murakoze cyane Paradise,Ndi umukunzi wa paradise,ntababeshye nkunze gusoma inkuru za Gospel kuva 2013 kugeza na nubu,nasomye isange nsoma igihe,agakiza,iyobokamana n’ibindi .Gusa ntababeshye sindabona umunyamakuru wandika neza nka Obededomu frodouard.Niwe cyitegerezo mu myandikire kuko inkuru ze zubusesenguzi ABA yahuje ukuri kw’ibiriho Ndetse n’ijambo ry’Imana .Gusa ikibabaje kuberako kwandika birarushya Kandi ntakibamo ubu ejobundi Araje acike intege nka ba peter ajye mu bindi.Gusa birasaba imyaka itabarika kubona umunyamakuru nka Obededomu.

Cyanditswe na: Mizero Henry Kitoko  »   Kuwa 16/05/2024 01:45