× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mexico: Ibitaro bya Cancer bihuza Ukwizera, Imirire na Science mu gutabara ubuzima bw’umuntu

Category: Health  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Mexico: Ibitaro bya Cancer bihuza Ukwizera, Imirire na Science mu gutabara ubuzima bw'umuntu

Oasis of hope Hospital iherereye i Tijuana muri Mexico, mu birometero bike uvuye San Ysirdo, ni ibitaro byashinzwe n’impuguke mu by’ubuzima n’ubuvuzi, Dr. Ernesto Contreras Sr.

Dr. Ernesto Contreras Sr. yashinze ibi bitaro ahagana mu 1963 nyuma yo kwitegereza agasanga mu buvuzi atari imiti ikora gusa, ahubwo guhuza ukwizera, imirire myiza na science ari byo bishobora gukiza umuntu kurusha kumuha imiti ijyanye n’indwara arwaye gusa.

Nk’uko ubuhamya butangwa n’uwahakiriye Rick Hill icyamamare muri Stand up comedy, akaba yaranakoze ku maradiyo menshi muri America, yavuze ko yarwaye arembye cyane ku myaka 24 gusa, ubwo yakundaga kujya kwivuza bakamuha imiti ariko yataha agakomeza kurwara, ndetse akanaremba n’ubundi.

Ubuzima bwaje guhinduka ubwo yandikirwaga ibaruwa n’umupasteri w’umubaptist amubwira ati ‘niba ushaka gukira ugomba kuva muri ibyo bitaro urimo’’

Rich hill yagize ati: “Nkimara kubona ubwo butumwa nahise nibaza nti ‘nimva hano se ndajyahe’ nawe yahise ansubiza uti ‘urajya Tijuana, ugomba kujya ahantu bumva umubiri uko umeze, abantu bizera Imana mu by’ukuri, ukava ahantu bacuruza imiti gusa, kuko bene abo bakora gutyo ntacyo bagufasha’;

Naramwumviye binteranya n’imiryango ariko n’ubundi nari ndimo ndapfa, nabwiye Imana ko ninkiza nzahinduka mu buzima bukurikiyeho, none meze neza kuko ndizera, ndya imirire mizima sinkunda kurwaragurika kandi ndashaje’’

Ubwo uhagarariye ibyo bitaro Dr. Francisco Contreras yaganiraga na Christian Today yagize ati; "Ubwo ababyeyi banjye bashingaga ibi bitaro nari nkiri muto ariko ubu numva neza icyo bari bagambiriye, iyo ndi kumwe n’abarwayi mbabwira ko Imana ariyo nkuru ariyo ikiza.

Niwe muganga mukuru, mbabwira kwiringira Imana kurusha imiti tubaha, kwumva icyo umubiri ukeneye, bakarya indyo yuzuye, bakarya n’ imiti byose hamwe iyo wabanye n’Imana ni byo bituma umurwayi akira".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.