× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Banashenge yashyize hanze indirimbo nshya “Noheli Twishime” yinjiza abana mu minsi mikuru

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Banashenge yashyize hanze indirimbo nshya “Noheli Twishime” yinjiza abana mu minsi mikuru

Mu gihe hari hasigaye umunsi umwe gusa ngo hizihizwe Noheli yo ku wa 25 Ukuboza 2025, Banashenge, umushinga wibanda ku kwigisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda binyuze mu bihangano bitandukanye, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Noheli Twishime”, igamije kwinjiza abana n’imiryango yabo mu byishimo by’iyi minsi mikuru.

Indirimbo Noheli Twishime yasohotse ku wa 24 Ukuboza 2025, ikomeza urugendo Banashenge yatangiye rwo gukoresha indirimbo nk’igikoresho cy’ingenzi mu gufasha abana kumenya no gukunda Ikinyarwanda, binyuze mu magambo yoroshye, injyana yumvikana, n’ubutumwa bunoze.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Banashenge yibutsa abato n’abakuru inkuru ivugwa cyane muri iyi minsi ya Noheli, aho baririmba bati: “Inkuru nziza ku isi yose, umwana yavutse iri joro, ngo isi yose ibone ubuzima, abayirimo babone agakiza.”

Aya magambo agaragaza insanganyamatsiko y’iyi ndirimbo, ishingiye ku byishimo byo kwakira umwana wavukiye isi, ugaragazwa nk’uwazaniye abantu bose ibyiringiro.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo irimo amagambo asubirwamo byoroshye, atuma abana bayiyumvamo vuba, aho baririmba bati: “Noheli, twishime none, yavutse yitwa Emmanuel, Imana iri kumwe natwe, Noheli, tunezerwe.” Ibi bizatuma indirimbo iba igikoresho cyiza cyo gufasha abana kumva amagambo y’Ikinyarwanda, kuyasubiramo, no kuyakoresha mu mvugo zabo za buri munsi.

Nk’uko bisanzwe mu bihangano bya Banashenge, Noheli Twishime ntiyibanda gusa ku kuririmba, ahubwo inagira uruhare mu kwigisha indangagaciro zirimo kwishimana, gusangira ibyishimo, no gutegura imitima yabo.

Ibi bigaragarira mu gice kivuga kiti: “Wowe nange dutegure imitima yacu, twogeze inkuru nziza ye ku isi yose.” Aha, abana bigishwa ko Noheli atari umunsi wo kwishima gusa, ahubwo ko ari n’igihe cyo gutekereza ku bandi no kubagezaho ibyiza.

Banashenge imaze kumenyekana cyane mu kwigisha abana Ikinyarwanda binyuze mu ndirimbo n’inkuru zishushanyije, ifite ku muyoboro wayo wa YouTube indirimbo zitandukanye zirimo izigisha inyajwi n’ingombajwi z’Ikinyarwanda, imibare, amezi y’umwaka, iminsi y’icyumweru, ibice by’umubiri, amoko y’amatungo n’izindi nyigisho z’ibanze zifasha abana bato.

Iyi ndirimbo Noheli Twishime ije yiyongera ku zindi Banashenge iherutse gushyira hanze, zirimo n’indirimbo Akana Noheli, yose ikaba igaragaza ko uyu mushinga ukomeje guha abana ibihangano bijyanye n’ibihe barimo, bibafasha kwishima no kwiga icyarimwe.

Mu gusozanya uyu mwaka iyi ndirimbo nshya, Banashenge ikomeje kugaragaza ko umuziki w’abana ushobora kuba igikoresho gikomeye cyo kwigisha, gusabana no kubaka urukundo rw’ururimi kavukire, by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru nka Noheli.

Banashenge yifurije abana bose Noheli nziza n’ibyishimo byuzuye

Indirimbo “Noheli Twishime” ya Banashenge iri kuboneka kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.