× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Bagabo bene data, mbese tugire dute"?, Petero ati “Nimwihane" - Icyigisho cya #289

Category: Ministry  »  October 2022 »  Editor

"Bagabo bene data, mbese tugire dute"?, Petero ati “Nimwihane" - Icyigisho cya #289

Umuzingo wa IV: Impande zitandukanye z’ijambo - Icyigisho cya #289. Urwandiko rwa Pawulo ku itorero ry’i Roma. Ubuntu n’amahoro bituruka ku Mana n’Umwami Yesu Kristo bibabeho.

“Ntimuzi y’uko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.” Abaroma‬ ‭6:3-4‬ .

Ababatirijwe muri Yesu Kristo!

Iri ni ryo ryari isezerano n’itegeko ry’Imana ku mwana wayo Yesu Kristo, no ku bantu bamukurikiye bagendeye ku butumwa bwiza bwe! Kuko natwe tubarwa muri abo niba dukomeza rwose inyigisho ze nk’uko ibyanditswe bivuga. Dore rero isezerano Imana yavuze rigendanye n’umwana wayo:

“Ati “ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.” ‭‭Luka‬ ‭24:46-47‬.

Dore rero itegeko yahaye intumwa ze ku byo kwigisha no kubatiza abizera:

“Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.” ‭‭Mariko‬ ‭16:16‬‬‬
“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya data n’umwana n’umwuka wera,” Matayo‬ ‭28:19‬ .

Aha rero ni ho byasohorejwe, kandi abumvise ubutumwa bwiza bukabacumita mu mitima yabo, uku ni ko bahindukiriye Imana:

“Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene data, mbese tugire dute?” Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,” ‭‭Ibyakozwe n’Intumwa‬ ‭2:37-38‬.

Ese ntubibona? umubatizo wo mu izina rya Yesu Kristo (cyangwa mu izina ry’umwami Yesu), ni wo wonyine uzana kubabarirwa ibyaha! kuko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikorwa mu izina rye!

“Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.” ‭‭Abakolosayi‬ ‭3:17‬. “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”” ‭‭Ibyakozwe n’Intumwa‬ ‭4:12‬.

Data wa twese, Umwana, n’Umwuka wera ntabwo ari ryo zina! Yesu Kristo ni ryo zina twaherewe gukirizwamo kuko uwo ni we wikoreye mu mubiri we gukiranirwa kwacu kose agapfa ku bwacu, akazukira kudutsindishiriza.

Aha rero tubona kandi dusobanukirwa inzira Imana yaduharuriye: Umuntu akimara gucumitwa n’ijambo ry’Imana, yihana amaze kwemera mu mutima we ko koko ari umunyabyaha, hanyuma akabatizwa mu izina rya Yesu Kristo kugira ngo ababarirwe ibyaha bye!

Iyi ni yo nzira yonyine! Ese waba warabikoze? Niba utarabikoze, wihane ubatizwe mu izina rya Yesu Kristo! ntuzemere ko ubatizwa mu rindi zina keretse irya Yesu Kristo gusa!

Isezerano

Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w’imbere.” ‭‭1 Timoteyo‬ ‭1:15‬.

“Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose, kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo mukiza w’abantu bose ariko cyane cyane w’abizera.”‭‭1 Timoteyo‬ ‭4:9-10‬.

“Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”” Matayo‬ ‭28:20‬.

Isengesho

Saba Imana data wa twese kuguha umutima ushikamye mu byo yavuze, ngo bitume wemera guhomba iby’isi ku bw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi ngo abe ari bwo gusa ugenderamo ukurikiza!

Src: Ministry of Unlimited Holy Ghost

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.