Israel Mbonyi amaze iminsi myinshi ari kubarizwa muri Australia muri gahunda z’ivugabutumwa.
Umuramyi Israel Mbonyi uherutse kwandika amateka akuzuza BK Arena mu gitaramo cyabaye tariki 25.12.2022, mu gihe abantu bakiri kubyibazaho, agahita yerekeza i Burundi akahakorera andi mateka, akahava yerekeza muri Australia mu bitaramo bitanu yatumiwemo na Rise and Shine World Ministries iyoborwa na Bishop Justin Alain, kuri ubu akomeje "kurya isi" mu mvugo y’ab’ubu.
Israel Mbonyi akunze kugaragara ari mu bihe byiza by’ubutembere ahantu haryoheye ijisho muri Australia. Ubu, yagaragaye ari kumwe na Justin wari inshuti ye magara bamwe bakekaga ko yari umujyanama we (Manager), ariko amakuru mpamo Paradise.rw ifite siko byari bimeze ahubwo bari inshuti zikorana bya hafi.
Abavugaga ibyo, bagenderaga ku buryo aba bombi babaga bari kumwe igihe kinini mbere y’uko Justin ajya gutura hanze hamwe n’umuryango we. Yaba mu bitaramo Mbonyi yabaga yatumiwemo, ibirori yitabiraga, n’ahandi hanyuranye mu ruhame, yabaga ari kumwe n’uyu Justin.
Justin waririmbaga muri Alarm Ministries, bamwe bamwitaga Manager wa Mbonyi, abandi bakamwita "Protocal" we, ariko ababizi neza bakamwita umuvandimwe we. Nyuma y’uko agiye gutura muri Australia, Mbonyi yasigaye mu irungu, gusa si cyane kuko igihe kinini akunze kuba ari kumwe na David Bayingana na Aimable Twahirwa aho nabo hari ababafata nk’Abajyanama be.
Icyakora Israel Mbonyi avuga ko afite itsinda ry’abantu bamufasha mu muziki, abo wakwita ko bagize ’Management team’ ishinzwe umuziki we, gusa yongeraho ko atajya ashaka kubatangaza mu itangazamakuru, bivuze ko amazina yabo bizakugora kuyamenya. Ibi yabitangarije abanyamakuru ba Gospel b’inshuti ze mbere y’uko akora igitaramo cyo muri BK Arena.
Binyuze ku rubuga rwa Instagram kuri konti yitwa Mbonyiforever inyuzwaho amakuru ye atandukanye [ni urubuga rw’abafana be], Israel Mbonyi yagaragaye ari kumwe na Justin baherukanaga cyera cyane. Bagaragara bari mu busitani buryoheye amaso bwegeranye n’amazi magari. Baba bahagararanye ubona banezerewe.
Birashoboka baganiraga ku mikoranire mpuzamahanga na cyane ko izina Israel Mbonyi rimaze kuremera cyane aho ritakiri ku rwego rw’igihugu, ahubwo yamaze kuba umuramyi mpuzamahanga. Ibi byemezwa n’igihembo cya RSW Award aherutse gutsindira nk’Umuramyi mwiza muri Afrika nzima. Ni mu bihembo bizatangirwa muri Australia tariki 18.02.2023.
Justin na Mbonyi bongeye guhura