× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Arabiya Sawudite ni igihugu cyiza kitabamo ubupfumu na mba! Habayo abashinzwe kubigenzura

Category: Amakuru  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Arabiya Sawudite ni igihugu cyiza kitabamo ubupfumu na mba! Habayo abashinzwe kubigenzura

Mu bwami bwa Arabiya Sawudite, ni ahantu hataba ibikorwa by’ubupfumu, ubumaji, amarozi cyangwa ibindi byo gukoresha imbaraga ndengakamere. Habayo itsinda rishinzwe kugenzura ko bishyirwa mu bikorwa.

Muri ubu bwami, iyobokamana ni cyo kintu bashingiraho imibereho yabo, basigasira umuco wabo wa Kiyisilamu. Ufashwe akora ikintu gifitanye isano n’ubupfumu icyo ari cyo cyose cyangwa indi migenzo, ahanishwa igihano kingana cyangwa kiruta icyo baha icyihebe cyakoze ibikorwa by’iterabwoba.

Ubu bwami bwashyizeho itsinda ry’abantu ryiswe CPVPV (Committee for Promotion of Virtue and the Prevention of Vice) rishinzwe gusuzuma niba nta muntu ukora ibikorwa nk’ibi ku butaka bw’igihugu.

Abarigize bahora mu kazi ko kugenzura uduce dutandukanye ngo bamenye niba nta na hamwe harangwa ibi bikorwa byose bitemewe, kuko biramutse bihari bishobora kugumura abaturage ku kubaha no gukunda Allah.

Abo bantu baba bashinzwe no kwigisha abantu inyigisho zivuga ku bubi bwa maji, nk’uko mu Rwanda haba ibiterane cyangwa inama z’urubyiruko zigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe.

Ibi bintu bifatwa nk’ibinyoma bikomeye biruta ibindi mu byasenya ukwizera kw’abaturage.
Iyo babyumvise cyangwa bakabibona mu ndirimbo barayisibisha, nyirayo agahanwa byimazeyo. No muri firime ni uko, byagera ku bitabo birimo agatonyanga k’inyigisho cyangwa akandi kantu kavuga ku bupfumu, uburozi, maji, imbaraga ndengakamere n’ibindi nk’ibyo, kigatwikwa kandi na nyiracyo agahanwa byimazeyo.

Iyo uri umukerarugendo cyangwa umuturage wo mu kindi gihugu, ntuba wemerewe gukora bimwe mu byavuzwe haruguru. Iyo ubikoze ufatwa nk’umwanzi w’igihugu, kuko uba ufatwa nk’ushaka kwangiza imitekerereze y’umutungo ukomeye w’igihugu, ni ukuvuga abaturage, cyane cyane urubyiruko nk’imbaraga z’ejo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.