ADEPR Ntora English Service (NCES) yinjira ku munsi wa 15 w’amasengesho yo kwiyiriza ubusa y’iminsi 21: Apôtre Serukiza Sosthène yifatanyije na bo muri Dove Hotel
Mu rwego rwo gukomeza urugendo rw’ivugurura ry’ubuzima bw’umwuka, Paruwasi ya ADEPR Ntora Church English Service (NCES) yakomeje gahunda y’amasengesho y’iminsi 21, kuri uyu wa 4 Kanama 2025, yinjira ku munsi wa 15 w’iki gikorwa cyihariye.
Iyi gahunda iri mu bigize igikorwa kinini cyo gusenga cy’iminsi 85 yiswe “Holistic Revival”,(ivugurura ryuzuye) cyatangiye ku wa 21 Nyakanga kikazasozwa ku wa 10 Kanama 2025.
Umuhango w’uyu munsi wabereye muri Dove Hotel i Gisozi, kuva Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (6:00PM) kugeza Saa Tatu z’ijoro (9:00PM). Wari uyobowe na Reverend Isaïe Ndayizeye, umushumba mukuru wa NCES, akaba yari kumwe n’umwigisha w’ijambo ry’Imana watumiwe, Apôtre Serukiza Sosthène, uzwi cyane mu murimo wo kwigisha no gukiza imitima binyuze mu Itorero Guerison des Âmes.
“Muzambera abahamya…” – Ibyakozwe n’Intumwa 1:8
Insanganyamatsiko y’iki giterane ishingiye ku magambo yo mu Byakozwe n’Intumwa 1:8, aho Yesu yasezeranyije abigishwa be imbaraga zo kuba abahamya be. Iri jambo rikaba ririmo gutanga umurongo w’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama kuri iyi paruwasi, aho Abakristo bahamagarirwa guhagurukira umurimo wo guhamya Kristo binyuze mu isengesho, kwihana no kwiyegurira Imana.
Umusanzu w’abashyitsi mu murimo: Apôtre Serukiza Sosthène
Gutumira abigisha baturutse mu yandi matorero, nk’uko byagenze kuri Apôtre Serukiza Sosthène, bifite igisobanuro cyimbitse mu mwuka. Ni igikorwa kigaragaza umwuka wo kwishyira hamwe mu murimo w’Imana, kurenga imbibi z’amatorero, no gutanga umwanya w’ubutumwa bwagutse.
Kwigishwa n’umuntu wo hanze, nk’Apôtre Serukiza, bituma abitabiriye barushaho kungukira ku bunararibonye butandukanye, ubuhamya n’ubutumwa bwuje imbaraga zubaka umubiri w’itorero ryose.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’itsinda ry’indirimbo Ntora Worship Team, riyoboye abari aho mu kuramya no guhimbaza, batanga uburyo bwo kwegerana n’Imana no kurushaho kwinjira mu mwuka w’isengesho.
Uko iminsi y’isengesho ikomeza, benshi mu bitabira batangaza ko barimo kubona impinduka ku buzima bwabo mu buryo bw’umwuka n’ubusabane bagirana n’Imana. Amashimwe n’ubuhamya bikomeje kugaragara, bigaragaza ko gahunda nk’izi zifite umumaro mu mibereho y’Abakristo, mu ngo no mu Gihugu muri rusange.
Apôtre Serukiza Sosthène wa Guerison des Âmes. Yatumiwe mu giterane cya ADEPR