× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apostle Mignonne yavuze intego nyamukuru y’igiterane "7 Days of Worship" gitegerezanyijwe amashyushyu

Category: Ministry  »  3 months ago »  Sarah Umutoni

Apostle Mignonne yavuze intego nyamukuru y'igiterane "7 Days of Worship" gitegerezanyijwe amashyushyu

Women Foundation Ministries yatangijwe ndetse iyoborwa n’Umukozi w’Imana Apostle Mignonne Kabera, yongeye gutegura igiterane mbaturamugabo cyo kuramya no guhimbaza Imana, cyatumiwemo abaramyi bakunzwe n’abakozi b’Imana basizwe amavuta y’Imana.

Women Foundation Ministries igiye kwinjira mu giterane kizamara iminsi 7 baramya banahimbaza Imana mu nsanganyamatsiko igira iti: ”Bimenyekane (Habakuki 3:2). Ni igiterane abazatabira bazasobanukirwa kuramya no guhimbaza Imana icyo ari cyo kuko hatumiwemo abaramyi bakunzwe n’abakozi b’Imana b’inararibonye".

Muri iki giterane kizatangira ku cyumweru taliki ya 9 kugera kuwa 16 Kamena 2024, batumiyemo abaramyi bakunzwe nka Simeon Kabera, Alexis Dusabe, Rene Patrick&Tracy, David Nduwimana guturuka muri Australia aba bose n’abandi bakazafatanya n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana aha muri Women Foundation Minstries ryitwa “Precious Store“.

Iki giterane cy’iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana cyatumiwemo kandi abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Rev.Ruzibiza Viateur, Rev.Grace Kapswara na Apostle Alice Mignonne Kabera Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Minstries iteguye iki giterane ,uyu azasobanura birambuye impamvu y’iyi nsanganyamatsiko bise ngo “Bimenyekane”.

Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, yavuze ko iki giterane atari ubwa mbere kigiye kuba kandi ko abantu bajya bagihembukiramo cyane kuko ubundi intego y’Imana mu kurema umuntu ni iyo kugira ngo ajye ayiramya anayihimbaze, bityo rero birumvikana ko gutegura igiterane nk’iki aba ari uburyo bwo gufasha abantu kumenya intego y’icyo baremewe.

Yagize ati: ”Iyo tuvuze kuramya no guhimbaza Imana hari abantu benshi batekereza kuririmba no kubyina, ariko si byo gusa, ahubwo imibereho ya muntu ikwiye kuba nayo iramya ikanahimbaza Imana buri munsi.

Kuba rero tuba dushaka ko abantu basobanukirwa ibi, niyo mpamvu dutumira abaririmbyi badufasha kuyiramya turirimba ariko tukanatumira abandi bakozi b’Imana badufasha mu gusobanura iyi nsanganyamatsiko yo kuramya no guhimbaza Imana nyakuri icyo ari cyo binyuze mu biganiro bibera muri iki giterane”.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru cyo kuramya no guhimbaza Imana yanditse muri Habakuki 3:2 (Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, Mu burakari wibuke kubabarira“.

Iki giterane kizabera ku cyicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura aho ku cyumweru Taliki ya 9 kizatangira saakumi n’imwe n’igice (5H30), ku mugoroba wo kuwa Mbere no kuwa Gatanu hazajya haba ibiganiro (Talk Show) mu gihe mu minsi yindi hazajya haba igiterane bisanzwe.

By’umwihariko ku munsi wo kuwa Gatatu iki giterane "7 Days of Worship" kizabera kuri Kigali Universe inzu igezweho y’imyidagaduro iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati ku gisenge cy’inyubako ya CHIC. Iki giterane kirakunzwe cyane, akaba ariyo mpamvu amashyyushyu aba ari menshi ku bacengewe n’uburyohe bwacyo.

Women Foundation Ministries yateguye igiterane gikomeye 7 Days of Worship 2024

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.