Paradise igiye kukugezaho byinshi utari uzi ku mukozi w’Imana Apostle Mgnonne Kabera.
Apostle Mignonne Kabera ni Umubyeyi w’abana babatu, akaba Umushumba Mukuru w’urusengero rwitwa Noble Family Church, ndetse n’Umuryango witwa Women Foundation Ministries.
Yiswe n’ababyei be Umunezero Alice, gusa aza guhimbwa Mignonne ari ryo ryaje no gufata kurusha ayandi. Niyo mpamvu benshi bamuzi nka Apostle Mignonne Kabera, aho izina Kabera ari iry’umugabo we Kabera Eric wamamaye muri cinema nyarwanda kubera filime ye yitwa 100 Days.
Apostle Mignonne akunze kurangwa n’umutima wo gufasha, kugirira neza abari mu bihe bisharira nkuko Paradise iherutse kubigaragaza, gusa ibi byose ntibibura imvano, Apostle Mignonne yihamiriza ko Imana yamugiriye neza ikagira aho imukuru n’aho imugeza.
Yakiriye agakiza mu mwaka wa 1991, gusa ntiyahise ahinduka, ahubwo yagiye ahinduka gake gake, kuko n’ubundi yari asanzwe azi nka mico myiza mu rungano. Nyuma y’ubuhamya burebure yaciyemo, yaje kugira iyerekwa ari ryo rigaruka kuri wa mutima wo gufasha abari mu kaga, abatorohewe mu buryo butandukanye.
Yaje gushinga umuryango yise "Women Foundation Ministries" ugamije gufasha abagore mu buryo butatu: mu buryo bw’Umwuka - kwigisha ijambo ry’Imana, mu buryo bw’umubiri - kwomora ibikomera hakaza no mu kubafasha mu bifatika.
Dukomeje guhamya iby’umutima wuzuye impuhwe no gufasha agira, nitwabura gukomoza ku gihembo yahawe cya SIFA Reward kubera ibikorwa by’impuhwe yakoze binyuze muri Thanksgiving iba buri mwaka.
Ikindi gikorwa Women Foundation Ministries itegura buri mwaka kandi kimaze gushinga imizi All Women Together [Abagore Twese Hamwe]. Muri uyu mwaka, iki gikorwa kizaba kibaye ku nshoro ya 11. Kizaba tariki 8-11 Kanama 2023 muri Kigali Convention Center.
Tugarutse ku by’iyerekwa yagize ryamuteye gushinga umuryanga wa Women Foundation Ministries, yabivuze atya nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cya Nkunda Gospel;
"Nabonaga abagore benshi bari mu kibaya sinzi ukuntu byabaye mu buryo bw’Umwuka, uko mbakojejeho inkoni nkabona baragenda babona amaboko, ariko hirya hejuru ku musozi mwiza cyane uriho ubwatsi bwiza mbona abagabo bari guhimbaza Imana yahaye abo bagore amaboko".
All Women Together ugenekereje mu magambo y’ikinyarwanda bivuze Abagore Twese Hamwe. Ni igiterane ngaruka mwaka gifite insanganyamatsiko ivugango "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi". Igiterane cyo muri uyu mwaka cyatumiwemo abatumirwa bo mu bihugu birimo Nigeria na Canada. Icyamamare mu muziki, Sinach, ari mu bazatanga ikiganiro anaririmbe.
All Women Together 2023 iraba tariki 8-11 Kanama 2023