Nyuma y’Iminsi mike ateguje abakunzi be indirimbo nshya, kuri ubu Antoinette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya "Agaherezo" yari itegerejwe na benshi.
Nyuma yo gushyira hanze integuza y’indirimbo "Agaherezo", benshi mu bakunzi be bakomeje kwibaza kuri iri zina aho bamwe bakomezaga kumubaza ubusobanuro bw’izina "Agaherezo".
Gusa yakomeje kubabwira ko ari agaseke gapfundikiye kazapfundurwa iyi ndirimbo igeze hanze. Ibi si ubwa mbere dore ko uyu mubyeyi azwiho kwita indirimbo ze amazina utasanga ahandi.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, uyu mubyeyi yasobanuye imvano y’ijambo "Agaherezo". Yagize ati: "Hari ijambo nkunda Kristo yakundaga kuvuga aho yigishaga. Ni ijambo riboneka muri Luka 12:35; hagira hati: “Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake".
Yakomeje avuga ko itabaza ari itara rimurika cyane cyane iri jambo rikaba ryarifashishwaga n’abisiraeli. Yakomeje asobanura ko kugira ngo itabaza ryake ryashyirwagamo amavuta.
Nyuma yo gusobanura "Itabaza", yasobanuye ijambo "Imperezo" mbere gato yo gusobanura "Agaherezo".
Muri 1 Samweli 10:1 hagira hati: "Nuko Samweli yenda imperezo y’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?". Rehema yagaragaje "Imperezo" nk’urwabya rwabikwagamo amavuta"
Yakomereje ku ijambo "Agaherezo", ubusanzwe mu kinyarwanda tumenyereye ko ijambo "aga" na "ka" bikoreshwa nk’itubyangano cyangwa gushondeka" .Ibi bikaba byaratumaga benshi bibaza ko gukoresha ijambo "Agaherezo" ari ugucikwa. Siko biri kuko iri jambo riboneka muri Bibilia.
Antoinette Rehema yifashishije 2 Abami 4:2 hagira hati" Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhira keretse "agaherezo k’utuvuta.”"
Aha niho havuye ijambo "Agaherezo" bivuze ngo imperezo ni ahantu habikwa amavuta, mu gihe haba ari hato bakavuga "Agaherezo".
Muri iyi ndirimbo agira ati: "Aka gaherezo k’amavuta unsanganye, gatubure cyane ukuzuze gasendere". Yagize ati: "Ni isengesho nasengaga nisengera ubwanjye nsengera n’abandi batuye isi kugira ngo Imana itwongerere imbaraga n’amavuta muri ibi bihe bigoye."
Uwakumva iyi ndirimbo yagira ngo yanditswe nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo gufunga insengero dore ko ubutumwa bukubiyemo busabira abatuye isi Imbaraga no guhunika amavuta mu mperezo zabo. Ibi bituma benshi mu bakunzi ba Gospel bakunze kwita Antoinette Rehema "Umuhanuzi".
Kuri ubu byagora ba bahanuzi bajyaga bavuga ko bakura amavuta i Kadeshi na Kanyarira cyangwa Kizabonwa kongera kuzuza imperezo zabo bitewe n’uko henshi muri ho hamaze kumanikwa ibyapa bivuga ko bitemewe kuhasengera. Niyo mpamvu bisaba ko umuntu wari ufite utuvuta mu gaherezo yinginga Imana kugira ngo itubure amavuta.
Kuba uyu muramyi akomeje guhesha izina ry’Uwiteka icyubahiro, byatumye ashyirwa mu bahanzi mbarwa bazataramira abatuye Canada mu gitaramo cyiswe "Amashimwe live Concert"
Kuwa 23/11/2024 abatuye mu mujyi wa Ottawa bazataramana na Alpha Rwirangira watumiye amazina yubashwe muri Gospel nka Richard Nick Ngendahayo, Antoinette Rehema na Moses Mugisha. Kwinjira muri iki Gitaramo ni ukugura ticket ya $50 Ndetse na $70.
Ni igitaramo giteganyijwe nyuma y’uko mu minsi ishize Alpha Rwirangira yeruye ku mugaragaro ko atazongera kuririmba umuziki usanzwe (Secular Music) akaba yarirundumuriye muri Gospel.
Abajijwe ijambo yabwira Alpha Rwirangira nyuma yo gushyira ubugingo bwe mu biganza bya Kristo,R ehema yagize ati: "Ni iby’igiciro ku itorero rya Kristo,ni iby’igiciro kuri njye, ni iby’igiciro kuri Alpha Rwirangira kuba yarushijeho kwegera intebe y’imbabazi.
Yunzemo ati: "Humura brother, ntuzigera wicuza,imigisha yose uzayironkera muri Kristo, hejuru ya byose ubikiwe ikamba ryo gukiranuka iryo Imana yasezeranyije abayikunda."
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, amakuru Paradise ifite avuga ko Antoinette Rehema ateganya kwitabira ibindi bitaramo.
Antoinette Rehema ari mu baramyi bari gukora cyane muri uyu mwaka
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "AGAHEREZO" YA ANTOINETTE REHEMA