× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Annie Mutoniwase yahishuye inkomoko n’ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya “Shimwa Yesu”

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Annie Mutoniwase yahishuye inkomoko n'ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya “Shimwa Yesu”

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annie Mutoniwase, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Shimwa Yesu”, avuga ko yayihimbye nyuma yo kwiyumvamo urukundo rw’Imana rusesuye binyuze muri Yesu Kristo.

Annie asobanura ko iyi ndirimbo yaturutse ku guhumekerwa n’urukundo n’amahoro abonerwa muri Kristo, bikamutera icyifuzo cyo kuyisangiza abandi.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayanditse nshaka guhumuriza abantu bababaye, bihebye cyangwa bari mu bihe by’agahinda, mbibutsa ko Yesu ari inshuti nyakuri ikuraho ibiduhangayikishije kandi igatanga ihumure n’icyizere gishya.” Yongeyeho ko yifuza ko abantu bongera kumva ubwiza bw’izina rya Yesu, bakarikunda kandi bakarishingiraho.

Agaruka ku rugendo rwe mu muziki, Annie Mutoniwase avuga ko umuziki ari ihumure n’ihumekerwa rituruka mu mutima we, kandi ko awukoresha mu gukorera Imana no kwamamaza Ubutumwa Bwiza.

Yatangiye kuririmba akiri muto, ari inzozi yagize kuva kera, akaba kugeza ubu akomeje kuyikurikirana nk’inzira yo kugeza inkuru nziza ya Kristo ku bantu no guhumuriza imitima ifite intimba.

Kugeza ubu, Annie amaze gusohora indirimbo enye, zirimo “I Need You Lord” nk’iya mbere, yakurikiwe na “Nashimwe”, akora “Mbiri Yose”, none akaba ageze kuri “Shimwa Yesu”. Avuga ko ateganya gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi, akomeza gukorana imbaraga n’umwete nubwo hari ibigeragezo bishobora kuza mu rugendo rwe.

Ku bijyanye n’icyitegererezo cye mu bagore bo muri Bibiliya, Annie Mutoniwase avuga ko abagore benshi bo muri Bibiliya bamuha urugero, ariko by’umwihariko akumva afite byinshi ahuriyeho na Esiteri, amufata nk’urugero rw’umugore w’intwari, wicishije bugufi, Imana yakoresheje mu bihe bigoye kugira ngo akize abandi.

Indirimbo “Shimwa Yesu” yasohotse ifite n’amashusho yayo, ikaba ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko abari mu bihe by’agahinda bifuza kongera kubona ihumure n’icyizere muri Kristo.

Reba indirimbo ye nshya kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.