Umuririmbyi wa Asaph DFW ya Zion Temple Dallas, Diane Nyirashimwe, yibarutse ubuheta nk’uko inshuti ze za hafi zabitangarije Paradise.rw.
Diane usigaye yitwa Deborah nk’izina yiswe na Apotre Dr Paul Gitwaza, yibarukiye ubuheta bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye hamwe n’umuryango we. Umugabo we ndetse n’imfura yabo, bagaragaye bishimiye cyane umwana w’umuhungu wabonye izuba tariki 27.01.2023.
Tariki 30 Nzeli 2017 ni bwo Nyirashimwe Diane yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Eric Mpore mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church Kimironko mu Rwanda. Kuwa 24 Nyakanga 2018 ni bwo aba bombi bibarutse imfura yabo y’umukobwa, bise Keza Abiella.
Muri Nzeri 2021 ni bwo Diane yafashe rutemikirere ajya gutura muri Amerika asanzeyo umugabo we. Yakiranywe yombi n’abatuye muri Amerika biba akarusho kuri Zion Temple asigaye asengeramo. Nyuma y’amezi 15 ageze muri Amerika, Diane yibarutse ubuheta bwe na Mpore.
Izina Diane ryamenyekaniye cyane muri Healing Worship Team dore ko ariwe wateraga indirimbo nyinshi zabo. Yanamamaye kandi muri True Promises na Zebedayo Family. Ubu aririmba muri korali Asaph DFW [Dallas/ForthWorth yo muri Zion Temple Dallas.
Ubwo Diane yiteguraga kwibaruka
Yibarutse umuhungu
Keza yishimiye kubona musaza we
Diane & Mpore n’imfura yabo Keza
Diane amaze amezi 15 ageze muri Amerika
Diane hamwe n’umugabo we Mpore