Bishop Prof Dr Fidele Masengo Umuyobozi w’itorero rya City Light Foursquare Gospel Church agiye guhurira mu giterane n’abakozi barimo Aimé Frank na Gentil Misigaro.
Ni igiterane cyiswe "One Year Church Anniversary" kigamije kwizihiza Isabukuru y’Umwaka umwe y’urusengero rwa Christ-Centered Church ruri muri America muri Leta ya Arizona; mu Mujyi wa Phoenix rukaba ruyobowe na Jean-Claude Simbandushe. Theme y’Igiterane ni "Vessels of Honor" cyangwa se "Kuba Ibikiresho by’icyubahiro".
Biravugwa ko iri Torero rikorana mu buryo bwa hafi na Foursquare Church mu Rwanda. Muri uwo mujyi wa Phoenix hari abayoboke benshi ba CityLight Foursquare barimo Ibyamamare mu ndirimbo nka Frank, Jacques Bihozagara, Fofo, bose baririmbaga muri Joyous Melody.
Itorero rya City Light Four square rimaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze yarwo. Risanzwe rifite amatorero menshi muri Amerika yatangijwe na ba Kavukire kandi akorana hafi n’itorero rya CityLight Foursquare mu Rwanda. Bishop Prof Fidele Masengo ayoboye itorero rya CityLight Foursquare mu Rwanda ndetse no mu karere.
Iki giterane kizaba kuva kuwa 03/10/2024 kugeza tariki 06/10/2024 kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana barimo Bishop Prof Dr Fidele Masengo, abaramyi Gentil Misigaro na Aime Frank, Apostle El Hadji Dialo, Pastors Wilmer Alden & Laura Dueck bazaturuka mu gihugu cya Canada na Pastor Depapa.
Twubibutse ko Itorero rya CityLight Foursquare rikomeje ibikorwa bigamije kubaka umuntu wuzuye ni ukuvuga ufite ubwenge, umubiri muzima, umwuka n’ubugingo buzima. Riherutse gukora igiterane kinini cyiswe "Africa Ignite Connection’ cyabaye mu kwezi kwa Munani.
Mu mu cyumweru gishize ku Itorero rya CityLight Foursquare ryakoze igiterane cy’imiryango cyiswe "Family Connection Week"- cyatumiwemo umuvugabutumwa ukunzwe cyane witwa Pastor Senga Emmanuel wahembuye ubugingo bw’abitabiriye iki giterane.
Mu bikorwa by’iterambere, Itorero rya CityLight Foursquare riherutse kubakira abaturage amariba y’amazi mu Turere twa Kamonyi na Gasabo.
Bishop Prof Dr Fidele Masengo ategerejwe muri Amerika mu ivugabutumwa