× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Amatorero ntavuga rumwe na Leta ya Trump ku cyemezo cy’umukwabu wo gushakira abimukira mu nsengero

Category: Ministry  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Amerika: Amatorero ntavuga rumwe na Leta ya Trump ku cyemezo cy'umukwabu wo gushakira abimukira mu nsengero

Itsinda ry’Abakirisitu baharanira ubutabera Sojourners ririmo gufasha amatorero kwitwararika ku cyemezo cya Leta ya Trump cyemerera Ubuyobozi bushinzwe Abinjira n’Abasohoka (ICE) gukora umukwabu mu nsengero.

Iyi politiki nshya ya Trump ibusanye n’icyemezo cyafashwe mu 2011 n’ubutegetsi bwa Obama, cyari cyarashyizeho ahantu hateganijwe nk’insengero n’amashuri, aho ibikorwa byo guhiga abimukira batemewe n’amategeko byari bibujijwe.

Sandy Ovalle, umuyobozi wa Sojourners ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza no guhuza abantu, yatangaje ko iri tsinda ririmo gukorana n’abayobozi b’amatorero yo mu bice by’amagepfo ndetse n’abashumba mu gufasha insengero zigizwe n’abimukira.

Intego yabo ni ugufasha amatorero guhangana n’ubwoba, kugira icyizere no kubashishikariza gufasha no kurinda abari mu kaga.

Sojourners irimo gukorana n’ibigo birimo Georgetown Center for Faith and Justice, Fuller Theological Seminary’s Centro Latino, n’ishyirahamwe ry’Abakirisitu b’Abalatino (Latino Christian National Network - LCN) kugira ngo babashe gufasha insengero kuri iki kibazo.

Mu kwitabara kuri iyi politiki nshya, amadini atandukanye arimo LCN yatanze ikirego kuri Leta ya Trump, avuga ko gukorera umukwabu mu nsengero binyuranyije n’uburenganzira bwatanzwe n’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bavuga ko ibi bishobora kubangamira ibikorwa by’iyobokamana, bikabuza abantu gusenga mu bwisanzure, ndetse bikabangamira ibikorwa byo gufasha abari mu bibazo.

Mat Staver, umuyobozi w’itsinda ry’abanyamategeko b’aba-konservatif Liberty Counsel, yavuze ko atemera ko insengero zakoreshwa nk’ubuhungiro bw’abimukira badafite ibyangombwa.

Pasiteri Samuel Rodriguez, Perezida w’Ihuriro ry’Abakirisitu b’Abalatino muri Amerika (National Hispanic Christian Leadership Conference), yatangaje ko yabonye ibisobanuro bitandukanye bivuye muri Leta ya Trump, bivuga ko iyi politiki itagamije guhiga abantu bose, ahubwo ireba by’umwihariko abimukira bakoze ibyaha.

Nubwo bimeze gutyo, yavuze ko hari amahirwe menshi ko n’abantu b’inzirakarengane, ariko badafite ibyangombwa, bashobora gufatwa igihe bari hamwe n’abashinjwa ibyaha.

Ovalle avuga ko iyi politiki nshya ishobora gushyira umutekano w’abaturage mu kaga, kuko abimukira badafite ibyangombwa bashobora gutinya gutanga amakuru ku byaha babonye, kubera ubwoba bwo kwirukanwa.

Asanga ibi bishobora guca icyizere hagati y’abimukira n’inzego zishinzwe umutekano, bikaba byatuma ibyaha byiyongera.

Inkuru inagaruka ku muco wa kera wo guha abantu ubuhungiro mu nsengero, ibintu byatangiye mu bihe bya kera mu Bugereki no mu Bwami bw’Abaromani, hanyuma bigakomeza gukoreshwa n’insengero za Gikristo.

Nubwo iri tegeko ry’ubuhungiro rimaze igihe kinini rikoreshwa, impaka ziracyakomeza ku bijyanye n’icyo insengero zigomba gukora mu bijyanye no kwakira abimukira badafite ibyangombwa.

Leta ikomeje guhigira mu nsengero abimukira bakoze ibyaha, ibitari kuvugwaho rumwe n’abanyamadini

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.