Ambassadors of Christ choir, ni umutwe w’abaririmbyi babarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi (SDA).
Korali ambassador of Christ ni imwe mu makorali afite amateka akomeye mu matwi y’abanyarwanda ndetse ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu gihugu ndetse no hanze yacyo binyuze mu ndirimbo zayo zagiye zikora ku mitima ya benshi.
By’umwihariko ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Hoziana, Mureke mukunde, Imirindi y’Uwiteka, Kuki wabyemeye, Iwacu heza, Mtegemee Yesu, Nimekupata Yesu, Imirimo yawe, Hari igihugu, Reka dukore,Ibyo unyuramo, Umunsi ukomeye, Hejuru mu kirere n’izindi nyinshi.
Mu masaha make ashize ni bwo iyi korali yashyize hanze indirimbo nziza cyane bise "Ntacyamunanira". Ni indirimbo nziza cyane ikunzwe mu masaha make imaze hanze. lbintu byose birashoboka, birashoboka mu izina rye ushoboye byose Mensiya, izina rye iyo rivuzwe imbaraga z’umubisha zose zirahunga;
Abihebeshejwe n’agahinda gasaze, ku bwe bongera kugira ibyiringiro. Niyo yabashije kunesha urupfu n’ikuzimu, ni iki cyamunanira uwo Mensiya niwe murengezi ufite byose ho ububasha ntakimunanira ntacyo, reka ndirimbe ntuze umutima mfite umurengezi udafite ikimunanira.
Ambassadors of Christ ifite amateka aremereye aho yatangijwe mu mwaka wa 1995 itangizwa n’itsinda rito ry’abaririmbyi 25 bari bayobowe na Mbanda Steve wari umuyobozi mukuru. Guhera icyo gihe Korali Ambassadors of Christ yatangiye ingendo z’ivugabutumwa mu Rwanda nyuma y’ibihe igihugu cyari kivuyemo (Yatangijwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994).
Muri icyo gihe ubutumwa bw’iyi korali bwibanze ku gusana imitima ndetse no guteguza kugaruka kwa Yesu Kristo.
Korali ambassador of Christ ni imwe muyanyuze mu bihe bitoroshye aho mu mwaka wa 2011 korali Ambassadors of Christ yakoze impanuka ubwo yari iri mu rugendo rw’ivugabutumwa ivuye muri Tanzania. Iyo mpanuka yabaye tariki 9/5/2011 ihitana abaririmbyi bayo batatu .
Iyi korali kandi izwi mu ndirimbo nyinshi nziza zagiye zikundwa harimo Hoziana, Mureke mukunde, Imirindi y’Uwiteka, Kuki wabyemeye, Iwacu heza, Mtegemee Yesu, Nimekupata Yesu, Imirimo yawe, Hari igihugu, Reka dukore,Ibyo unyuramo, Umunsi ukomeye, Hejuru mu kirere n’izindi nyinshi.